RFL
Kigali

Mbere yuko iminsi 100 yo Kwibuka23 irangira Senderi yakoze indirimbo izifashishwa muri 2018-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2017 11:12
1


Senderi Hit yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo Kwibuka, kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza abayirokotse, muri uyu mwaka yashyize hanze indirimbo zinyuranye yifatanya n'abandi banyarwanda kwibuka. Kuri ubu Senderi yamaze gushyira hanze indirimbo izakoreshwa umwaka utaha wa 2018.



Senderi Hit mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, yashyize hanze indirimbo ebyiri zirimo iyo yakoreye akarere ka Nyamagabe, yongeraho iyo yaririmbiye urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi. Nyuma y’izi ndirimbo uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Amarira” azifashisha umwaka utaha muri 2018 ubwo abanyarwanda muri rusange bazaba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 24.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA SENDERI " AMARIRA"

Abajijwe impamvu yihutiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyamara ayikoreye kuzayifashisha umwaka utaha, Senderi yabwiye Inyarwanda.com ko abaye ayihaye abanyarwanda ngo babe bayumva ndetse umwaka utaha uzagere iyi ndirimbo bayizi bityo nabo azayiririmbira ntibazayifate nkaho ari ubwa mbere bayumvise.

Senderi yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abikoze kuko n'umwaka ushize ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise “Turiho” yakoranye n'urubyiruko rwa Nyarubuye icyakora bakaba bari bagamije ko izifashishwa mu Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.

KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO NSHYA YA SENDERI "AMARIRA"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi7 years ago
    Ndakwemera senderi rwose indirimbo zawe zicyunamo ziramfasha ni amateka . Courage





Inyarwanda BACKGROUND