RFL
Kigali

Masamba Intore arashima Imana yarinze umwana we mu mpanuka ikomeye yabereye i Bruxelles !

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/09/2016 12:20
11


Ku itariki 14 Nzeri 2016 ni bwo mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi umuhungu w’umuhererezi mu bana b’umuhanzi Masamba Intore yakoze impanuka ikomeye ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima.



Hari ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2016 ubwo umwana wa Masamba witwa Maxime akaba n'umuhererezi we, yari avuye ku ishuri agiye aho afatira Bus imutahana maze agerageje kwambuka umuhanda akubitana n’imodoka nini yo mubwoko bwa ‘Tram’ iramukubita agwa munsi yayo afatirwamo. Uumushoferi wayo nyuma yo kwikanga ko agonze yahise ahagarara maze abashinzwe ubutabazi batabara bwangu begura iyi modoka umwana avamo ari muzima. Usibye ibikomere nta kindi kibazo gikomeye yagize ku buzima bwe.

MasambaAha ni ku muhanda ubwo impanuka yari imaze kuba

Uyu mwana w’imyaka icumi yakoreye impanuka mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelle mu gace ka Koekelberg, gusa nyuma y’ubutabazi bwihuse yakorewe yabshije kuyirokoka.  Ashima Imana mu magambo ye Intore Masamba umubyeyi w’uyu mwana yagize ati “Wakoze Mana gutabara umuhungu wanjye Maxime! Nzahora ngusingiza iteka ryose Amina!”

MasambaMaxime umwana wa Masamba wari uhitanywe n'iyi mpanuka Imana igakinga akaboko

Mu kiganiro kigufi Masamba Intore yagiranye na Inyarwanda.com yahamirije umunyamakuru wacu ko koko iyo mpanuka yabayeho ndetse ko nubu bagishimira Imana kuba yarabashije kumurinda kugeza magingo aya. Yagize ati: ” Ubusanzwe iyo kiriya kimodoka kigonze umuntu arapfa, uriya mwana ni Imana yamurinze ni yo mpamvu nanjye ntazahwema kuyishima.”

Twabibutsa ko uyu muhanzi Masamba Intore aherutse gushyira hanze album ye nshya yise ‘Inganzo ya Masamba Intore Icyogere’. Kuri ubu akaba ari umubyeyi w’abana bane, bose baba hanze y’u Rwanda kuko hari abiga mu Bubiligi abandi bakaba biga muri Canada.

Reba Video aho uyu mwana yatangaga ubuhamya bw'ibyamubayeho mu rusengero:

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabandora7 years ago
    Ariko hari ikibazo nibaza. kuki abantu bose bifitre bohereza urubyaro rwabo iyo mu mahanga. kandi Duhora dukangurirwa kwihesha agaciro. abanyapolitiki bo hari nuwo usanga ari mumyanya ikomeye,ariko ugasanga umugore nabana yabajyanye cg yabarekeye za Buraya cg Amerika.ukibaza uko yakwigisha Rubanda gukunda igihugu,adahereye kube bikakuyobera. Nzabandora ra.
  • nziza Francis7 years ago
    Imana ihabwe Icyubahiro Peeee amashimwe nayawe Mana amen.
  • senga7 years ago
    Amen ,Imana ihabwe icyubahiro n'ukuri.
  • soso7 years ago
    Nzabandora uri umunyamatiku koko ye! Bati umwana yararusimbutse nawe uti itiku! Dushimiye imana yatabaye uwo mwana mwiza nkase. Datangaye sinarinziko masamba agira abana n'umugore.
  • Madudu7 years ago
    None se buriya na masamba umushyira mubifite ?
  • Peace7 years ago
    Imana ishimwe cyane!!!!
  • Kenia 7 years ago
    Rata Nzabandora aravuga ukuri,yego rata mbyibazaho bikantangaza ,ugasanga abayobozi b'ibihugu runaka ,barakangurira abantu umuco no gukunda igihugu ,kandi umuryango wose barawohereje iyo za America.Nzabandora rata areba kure hhhhhh.
  • Claudine Uwamahoro7 years ago
    Imana iturindira ahatandukanye twe tutanazi.Uwiteka wongere ushimwe kubwimirimo yawe uyu muryango warakubonye urashima imirimo yawe nanjye ndagushimye Uwiteka Mana ikomeye kubwo kurinda uriya mwana.
  • Mimi7 years ago
    Nzabandora rwose mu magambo yawe nta rukundo namba rw'igihugu rurimo ni amatiku gusaaaa. Nawe ni uko utabonye uko ujyayo ngo turebe ko utagenda? Mwagiye mureka kubeshya. None se tubivuze ukuri quality ya education yacu niyo y'i burayi koko? Ni ngombwa umuntu ko ahora ashaka ikiza cyarushaho igihe abishoboye. Ahubwo Masamba ni umugabo. Imana yakoze kurinda uwo mwana mwiza
  • 7 years ago
    vuga uvuye aho wowe ngo ni nzabandora,ubwo wowe tugirengo kuba utari i burayi ni uko ukunze u Rwanda cyane!?kuba umuntu ariyo se ntamugambi mubi acura nkabandi bigutWaye iki?itiku gusa
  • cadette7 years ago
    Niko Nzabando, kuba hanze y'igihugu no gukunda igihugu ubihuza ute? ese nkwibarize: ntawaba mugihugu kandi nta na Esprit patriotique na 50% yifitemo???? Dudhimiye Uwiteka warokoye ayo maraso yacu naho ibyuvuze ni non sense !





Inyarwanda BACKGROUND