Nyuma yo gushyira ahagaragara album 'Afro', umuhanzi Mani Martin kuri ubu akomeje kwita cyane ku bijyanye no gutanganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize iyi album, aho magingo aya iyo arimo yitegura gukoraho ari ay’indirimbo ‘Ndaraye’.
'Ndaraye' ni indirimbo imbyinitse mu njyana y’ikinimba, akaba ari ku bw’izo mpamvu mu gutegura amashusho yayo uyu muhanzi yahisemo gukorana bya hafi n’itorero Inkindi itatse ryo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze ahakomoka iyi mbyino.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017 ni bwo iri torero ryari ryaje i Kigali kunoza imyiteguro cyangwa se imyitozo(Rehearsal) ya nyuma mbere y’uko bafata amashusho(shooting). Ni igikorwa cyabereye kwa Gisimba, aho bitoreje hamwe n’uyu muhanzi mu gihe kingana n’amasaha abiri n’igice uburyo bazitwara imbere ya camera bahuza imbyino n’ibindi(Choregraphie). Byitezwe ko amashusho y'iyi ndirimbo izagaragramo abantu barenga 70.
Aha Mani Martin hamwe n'aba basore bari barimbanije n'imyitozo
Mu kiganiro na Mani Martin yadutangarije ko indirimbo zigize album ye Afro, buri yose igiye ifite umwihariko n’umwimerere wayo ari nabyo aba ashaka kugaragaza mu mashusho yazo.
Iri torero rizi cyane izi mbyino z’ikinimba ni ibintu byabo bibari mu maraso. Nifuje gukorana nabo kugirango iyi ndirimbo izabe ari umwimerere koko. Ikindi akenshi usanga abahanzi duhora dukorana n’abantu bamwe mu ma video bikarambirana kandi ugasanga nta mwimerere. Mani Martin
Abajijwe niba uku guhitamo gukora n’iri torero bitazamuhenda cyane, aha yagize ati “ Njyewe iyo ndimo ntekereza kuri video ngiye gukora, mba nifuza ko icyo nabashije gutekereza cyose cyatuma iba nziza ntagomba kukibura kubera gutinya ko wenda gishobora kumpenda cyane kuko iyo birangiye nanjye mbona umusaruro ungana n’ingufu natakaje. Urugero iyo ndebte Afro nkareba uburyo buri kintu cyose kigaragara muri iriya ndirimbo ari ingirakamaro numva nyuzwe kandi ntewe ishema n’akazi twakoze n’uburyo bitari byoroshye.”
Mani Martin yadutangarije ko nyuma y’iyi myitozo ya nyuma ubu ikigiye gukurikiraho ari ugushaka igihe cyiza cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo, ndetse ngo nyuma y’icyunamo izahita isohoka.
Reba amafoto yaranze iyi myitozo
Mani Martin yizeye ko iyi ndirimbo izaza iri ku rwego rwo hejuru
Itorero Inkindi itatse niryo rizagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
TANGA IGITECYEREZO