RFL
Kigali

Mani Martin uhamya ubuhanga bwa Alyn Sano yagize icyo avuga ku kuba amufatiraho icyitegererezo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/06/2018 8:03
0


Tariki 3/06/2018 mu gitaramo umuhanzikazi Alyn Sano yise ‘Alyn Sano Live Concert’ cyabereye ku Kimihurura uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga bwe mu ijwi rye ry’umwimerere yatangaza ko Hope Irakoze na Mani Martin ari abantu bamubera icyitegererezo.



Alyn Sano yatangaje ibi muri aya magambo:“Hari abantu mu buzima bwanjye nabayeho nifuza kuzaririmbana nabo ibihe byose, nkumva ni zo nzozi zanjye ariko uyu munsi inzozi zanjye zishobora kuba zigiye kuba impamo. Nta bandi abo ni abantu b’icyitegererezo kuri njye, ndasaba cyane Hope na Mani Martin ko baza ku rubyiniro tukaririmbana.”

Alyn Sano

Mani Matin akigera ku rubyiniro yahobeye Alyn Sano

Mani Martin akigera ku rubyiniro yahobeye cyane Alyn Sano, na Hope agera ku rubyiniro baririmba indirimbo ‘We Are The World’ ya Michael Jacson bafatanyije uko ari batatu ndetse nyuma na MC Lion Imanzi abasanga ku rubyiniro bararirimbana. Nyuma y’iki gitaramo ubwo Mani Martin yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com akamubaza uko yabyakiriye kwisanga ari uw’icyitegererezo (Role Model) kuri Alyn Sano yagize ati:

Ni inshingano zikomeye cyane umuntu atiha ubwe (Kuba Role Model), ni umwanya umuntu ashyirwamo n’imirimo akora cyane ku mwuga nk’uyu dukorera mu maso y’umuryango mugari. Alyn Sano ni umuririmbyikazi mwiza ndetse w’umuhanga. Mu by’ukuri kumva avuze ko hari ibyo yigira  ku buryo nkoramo Music, ku ruhande rumwe ni ishema rikomeye kuko numva nishimiye kumva ko hari umuhanzi runaka ibyo nkora byagiye bifasha nawe gusatira inzozi ze. Ku rundi ruhande ni umukoro ukomeye wo gukora cyane nk'aho ngitangira, kuko nizera  ko twese twigira ku bandi kugira ngo abandi batwigiraho nabo bigirweho n'bandi.

Alyn Sano

Mani Martin, Alyn Sano baririmbanye na Lion Imanzi

Mani Martin kandi yavuze ku kijyanye no gukorana na Hope na Sano bagahurira ku rubyiniro ahamya ko ari ubumwe bwabo nk’abahanzi ndetse yongera gushimangira ko aba bombi ari abahanga cyane akaba abifata nk’iby’agaciro kuri we kuba barasangiye akanya gato, bagasangiza abitabiriye igitaramo ku mpano adashidikanya na gato ko bahawe na Nyagasani bose.

Alyn Sano

Alyn Sano ari kumwe n'abo afatiraho icyitegererezo; Hope na Mani Martin

Bitewe n’uko yamenye Alyn Sano ndetse n’uko igitaramo cye cyagenze, Mani Martin yavuze ko uyu mukobwa azagera kure rwose. Yagize ati: “Umunsi wa mbere mbona Alyn Sano aririmba, ndabyibuka si kera namusanze ahantu kuri Mille Collines; yaririmbye indirimbo imwe mpita mbwira abo twari kumwe nti icyampa uyu mukobwa akaba ari umunyarwandakazi uririmba  neza gutya! Ntibyatinze naramuvugishije numva ni we koko, niyumvisemo ko impano ye izamugeza ahantu kure nashyiramo agatege, nawe ubwe narabimubwiye ambwira ko afite iryo shyaka. Nishimye cyane kubona Alyn Sano ateye intambwe yo gukora igitaramo cye cya mbere kikitabirwa n'abatari bacye, biratanga icyizere cy’uko nakomereza aho azagera kure harushijeho rwose.”

Alyn Sano

Alyn Sano yaririye ku rubyiniro Hope na Mani Martin baramuhungiza kuko babibonaga ko ari amarira y'ibyishimo byamurenze

Amafoto:IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND