RFL
Kigali

Madebeat ahangayikishijwe n'uwamwiyitiriye kuri Facebook wanenze Kiss Summer Awards

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/10/2018 12:42
0


Muri iyi minsi hari kumvikana inkuru z'abantu biyitirira ibyamamare bamwe bakabikora mu buryo bwo gushaka amaronko basaba abakunzi b'ibyamamare amafaranga bakabiba mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Usibye ibi ariko ikindi gikunze gutera ikibazo ni uko aba b'ibyamamare baba bahangayikishijwe n'ibikorwa bibi byakoreshwa amazina yabo.



Nyuma y'abandi benshi, kuri ubu utahiwe ni Madebeat uvuga ko hari umuntu wamwiyitiriye ukunze gusaba abantu amafaranga ababeshya ko azabakorera indirimbo, icyakora ibi byahinduye isura ubwo uyu wiyitiriye uyu musore utunganya indirimbo muri Uno Records yasangaga hari umuntu wamwiyitiriye wanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga anenga ibihembo biherutse gutangwa bya Kiss Summer Awards.

Uyu musore aganira  na Inyarwanda yagize ati "Biriya sinjye wabyanditse rwose ni uwanyiyitiriye mu minsi ishize yewe usibye na biriya hari n'abo yirirwa asaba amafaranga njye nagerageje kubijyana muri polisi ariko bikomeje kwanga ariko biriya byo rwose sinjye wabyanditse kuko njye nemera ko mu irushanwa habamo utsinda n'utsindwa." Uyu musore yasabye uyu wamwiyitiriye kureka ibikorwa bishobora kumwitirirwa kandi atari byiza.

Madebeat

Amagambo yari yanditswe ku rukuta rwa facebook rw'uwiyise Madebeat

Mu minsi ishize hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards aho umuhanzi mwiza yabaye The Ben, indirimbo nziza hatorwa 'Ntakibazo' mu gihe umu producer mwiza yabaye BOB Pro bityo kuba uyu musore ataragize amahirwe yo kwegukana igihembo bikaba ari byo uyu wamwiyitiriye yahereyeho yandika anenga uburyo ibi bihembo byatanzwemo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND