RFL
Kigali

Lil G na Christopher bashyize hanze indirimbo bahuriyemo ‘Like a Queen’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/06/2018 9:53
1


Lil G ni umwe mu baraperi bakanyujijeho hano mu Rwanda ariko n'ubu ugikora cyane. Lil G wari umaze iminsi atangaje ko yafunguye iduka ry’imyenda idoderwa hano mu Rwanda magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yakoranye na Chrsitopher ikaba indirimbo ya mbere aba bahanzi baririmbanye.



Iyi ndirimbo nshya ya Lil G na Christopher iri mu ndimi eshatu ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza ari nacyo cyinshi ndetse n’Igiswahili gike cyane. Ubwo Inyarwanda yavugishaga Lil G ku bijyanye n’iyi ndirimbo n’impamvu nyiri izina yahisemo gukorana na Christopher yagize ati:

Iyi ndirimbo "LIKE A QUEEN" nayikoze mu buryo bw'impinduramatwara muri career yanjye itera imbere buri munsi, kuko umunsi ku wundi nk'uko abafana banjye babibona nagura ibikorwa akaba ari nayo mpamvu muri iyi ndirimbo iri kuri Album yanjye ya gatatu nifuje kuyigira mpuzamahanga mbifatanyijemo kuri iyi ndirimbo na Christopher tuyiririmba mu rurimi mpuzamahanga kugira ngo turusheho kwagura imipaka.

Lil G'Like a Queen' indirimbo nshya ya Lil G na Christopher

Lil G yahamije ko Christopher ari umwe mu bahanzi yari yashimye ko bakorana cyane ko ntawushidikanya ubuhanga bwe yakomeje asaba abakunzi ba muzika guha umwanya iyi ndirimbo bakayumva ndetse bakayumvisha n'abandi kugira ngo igihangano cye kibashe kugera kure hashoboka. Lil G yanakanguriye abakunzi be gukomeza guhaha imyenda akora yise "ROUND MUSIC CLOTHES FASHION".

Lil G yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo ye yakozwe na Madebeat umaze kuzamuka bikomeye cyane muri iyi minsi ndetse yanateguje abakunzi be amashusho y’iyi ndirimbo agomba kujya hanze mu minsi ya vuba cyane ko imirimo yo kuyakoraho irimbanyije.

UMVA HANO IYI NDIROIMBO LIKE A QUEEN YA LIL G NA CHRISTOPHER 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Nc song guyz tubarinyuma mukomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND