RFL
Kigali

''Kubana na Yesu burya ni uburyohe'' Legend mu ndirimbo 'Utamu'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/08/2018 18:27
0


Legend basohoye indirimbo bise 'Utamu' nyuma y'igihe gito basohoye indirimbo 'Isi' bakoranye n'umuraperi Ama G The Black. Legend basanzwe bakora umuziki usanzwe, muri iyi ndirimbo yabo nshya 'Utamu' bavuga ko kuba muri Yesu ari uburyohe gusa.



Abasore bagize itsinda Legend basohoreye icyarimwe indirimbo nshya ebyiri ari zo: Utamu bakoranye n'umusore witwa Frank ndetse n'indi bise Ni wowe ivuga ku musore n'umukobwa bari mu buryohe bw'urukundo. Dr Scientific umwe mu bagize itsinda Legend yabwiye Inyarwanda.com ko n'ubwo basanzwe bakora umuziki usanzwe, basanze ari byiza gukora indirimbo y'Imana.

Ni muri urwo rwego bakoze indirimbo 'Utamu' ikubiyemo ubutumwa buvuga ko kugendana na Yesu ari uburyohe. Muri ndirimbo Utamu igitangira, Legend batangira baririmba bati 'Kubana na Yesu burya ni uburyohe'. Dr Scientific na King The Winner ni bo bagize itsinda Legend rifite intego yo kuzamura impano z'abana b'abanyarwanda, akaba ari nayo mpamvu aba basore bagenda bakorana indirimbo n'abahanzi banyuranye.

KANDA HANO WUMVE 'ISI' YA LEGENDS FT AMA G THE BLACK

Legends

King The Winner na Dr Scientific bagize itsinda Legend

UMVA HANO 'UTAMU' INDIRIMBO NSHYA YA LEGEND

UMVA HANO 'NI WOWE' YA LEGEND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND