RFL
Kigali

Kwibuka24: Hibutswe abahoze bakora umwuga w’itangazamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/04/2018 13:29
0


Kuri uyu wa 4 ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abari abakozi ba ORINFOR Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Francis Kaboneka ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.



Mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu abatutsi barahizwe ndetse baricwa. Mu mwuga w’itangazamakuru naho aya mahano yarahageze, cyane ko benshi mu bari abanyamakuru icyo gihe kubageraho byari byoroshye kuko babaga bazwi muri rubanda. Ubuzima bwabo, imirimo basize, bizahora byibukwa n’imiryango yabo, abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Umuhango wo kubibuka ku nshuro ya 24 wabaye tariki 12/04/2018 kuri RBA, ukaba wari witabiriwe n’abasigaye bo mu miryango yabo, abanyamakuru ndetse hakaba hatangiwe ubuhamya n’ubutumwa buzafasha abanyamakuru bo mu minsi ya none. Uyu muhango wabanjirijwe n’ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’umuyobozi wa RBA Arthur Asiimwe, hakurikira isengesho ryari riyobowe na Pasiteri Uwimana Jean Pierre, uyu akaba n’umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza y’u Rwanda. Pasiteri Uwimana yagarutse ku kuba ‘Imana ikunda abibuka’.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Nyuma y’isengesho hakurikiyeho ikiganiro cyatanzwe na Prof. Laurent Nkusi wavuze muri macye amateka y’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’uburyo hagiye hatangizwa uburyo bwo kunyuza propaganda y’urwango mu bitangazamakuru. Yanavuze kandi ko uyu mwanya wo kwibuka abanyamakuru ari uw’agaciro cyane kuko menshi mu mazina yasomwe y’abazize jenoside babaye abanyeshuri be cyangwa se akaba yari abazi mu bundi buryo bujyanye n’umwuga bakoraga.

Sam Gody, ni umwe mu bakoraga itangazamakuru mbere ya jenoside wabashije kuyirokoka, yatanze ubuhamya bugaruka cyane ku ruhare rwa bamwe mu bari abanyamakuru mu gihe cya jenoside mu kubiba urwango. Sam Gody yavuze ko itangazamakuru ryose ryari irya leta mbere ya jenoside ariko nyuma y’uko hari abatangiye gutinyuka gutangiza ibinyamakuru byandika bivuguruza ingengabitekerezo leta y’icyo gihe yabibaga mu baturage, leta nayo ishinga ku ruhande ibinyamakuru ‘byitwa ko byigenga’ bijya guhangana n’ibyo byavuguzaga leta.

Yagaragaje uburyo RTLM yavutse muri ubwo buryo ndetse n’uko abayikoragaho ‘bagurishije umutimanama wabo’. Sam Gody yavuze ko abanyamakuru bazize jenoside bakwiriye icyubahiro gikomeye cyane kuko barwanishije imbaraga bari bafite kugeza ubwo bambuwe ubuzima. Nyuma y’ubuhamya bwa Sam Gody, uhagarariye imiryango y’aba banyamakuru bazize jenoside yatangaje ko nyuma y’imyaka 24 hari abana baheranwe n’agahinda bakaba bananirwa no kwiga bibaza bati ‘ese ubundi ndiga ngo indangamanota nyereke nde?’

Ministiri Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango mu ijambo rye yashimiye ababashije kugira abantu barokora mu gihe cya Jenoside ndetse ashishikariza abanyamakuru kutagurisha umutimanama wabo ahubwo bagaharanira ukuri. Yagize ati “Kwibuka si umuhango tuza hano tukicara tukongera tukagenda. Nk’abanyamakuru mwagakwiye kuvuga muti tuje kuvoma, twibuka tuvuga ngo ntidukwiye kwihanganira uwo ari we wese washaka kudusubiza mu icuraburindi.”

Minisitiri Francis Kaboneka yitabiriye uyu muhango

Ministiri Kaboneka kandi yijeje imiryango y’abasigaye ko hakorwa ubufatanye abo bana baheranwe n’agahinda bakananirwa kwiga bagafashwa. Yanasabye Sam Gody kandi ko ibyo yavuze mu buhamya ndetse n’ibindi yaba azi byafasha mu kubika amateka yabyandika bityo n’abandi batabizi bakabimenya yaba mu minsi ya none ndetse no mu myaka izaza.

Bacanye urumuri rw'icyizere

Gonzage Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'abanyamakuru(ARJ) ubwo yasomaga amazina y'abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Minisitiri Francis Kaboneka ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru


Sam Gaudin Nshimiyimana umwe mu bakoraga umwuga w'itangazamakuru mbere ya Jenoside

Abanyamakuru 60 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND