Senderi Hit ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze gukora indirimbo nyinshi zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Senderi kimwe n’abandi banyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange muri uyu mwaka wa 2018 bari kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanamutwaye ababyeyi n’abavandimwe.
Aganira na Inyarwanda.com, Senderi Hit yatangiye atangaza ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibihe bikomeye bifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe cyane ko ari ibihe yabuzemo ababyeyi be, abavandimwe, abaturanyi, kubura u Rwanda buri wese yifuzaga ndetse no gutakaza abanyarwanda bari batuye mu gihugu hose.
Senderi Hit yatangaje ko yishimira aho igihugu kigeze, ati icya mbere “Ni ugushimira umuryango wa RPF Inkotanyi ndetse na Perezida Kagame uyoboye umuryango n’igihugu. Bivuze ikintu kinini kuba Jenoside yarahagaze amahanga yose arebera, ni agaciro Perezida wacu ahora atubwira, nta wundi muntu wakugira usibye wowe, mbese bivuze kwigira k’umunyarwanda.” Aha uyu muhanzi yashakaga kuvuga ko mu by’ukuri iterambere ry’u Rwanda ryavuye mu kwigira kw’Abanyarwanda.
Senderi Hit
Uyu muhanzi wabaye n'umwe mu ngabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yatangarije Inyarwanda.com ko igihe yinjiraga mu gisirikare umugambi wa mbere yari afite wari ukubohora Abanyarwanda ndetse no gucyura impunzi z’abanyarwanda zari zarahejejwe mu buhungiro, nyuma umuryango wa FPR Inkotanyi ukaba waratekereje iterambere rirambye nk'uko Perezida Kagame atahwemye kubitangaza.
Senderi Hit atangaza ko mu gihe cy’imyaka 24 ishize yibuka abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asanga yarateye imbere mu gukomera mu mutima cyane ko ubu yakomeye. Naho ku kijyanye n’inama yaha abacitse ku icumu nkawe yagize ati” Abacitse ku icumu bagomba kuba ishuri aho batuye mu iterambere, ishuri ryo kwihangana no kwihanganira n’ibidashoboka, kuba ishuri ryo kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya igihugu.”
REBA HANO 'AMATEKA YACU' YA ERIC SENDERI
TANGA IGITECYEREZO