RFL
Kigali

Kuki urukundo rw’abahanzi nyarwanda n’aba Miss rukunze kurangwa no guterana inda no guhemukirana?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2015 14:45
18


Guterana inda no guhemukirana biza ku isonga mu bikunze kuranga urukundo rw’abahanzi nyarwanda na ba Nyampinga (aba Miss) tugendeye kuri bamwe byagiye bibaho, aho usanga urukundo rwabo rurangira bahemukiranye nyuma yo kuryamana, gusama no kubyarana.



Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bakundana n’aba Miss bakabikora mu ibanga rikomeye bikemezwa na bamwe mu nshuti zabo ariko bo bakabihakana. Aha ni naho bihera ejo cyangwa ejobundi ukumva ngo umuhanzi uyu n’uyu yamaze gutera inda nyampinga runaka kandi nabwo akabanza kubihakana ukaba wakwibaza niba koko baba bakundana by’ukuri.

ESE KUKI URUKUNDO RW'ABAHANZI NYARWANDA NA BA NYAMPINGA RUDAKUNZE KURAMBA?

Imwe mu mpamvu yakuragariza ko bamwe mu bahanzi nyarwanda n’aba Miss badakundana urukundo nyarwo ahubwo ari urw’agahararo rusozwa no guhemukirana, ni uko nyuma yo kubatera inda, benshi mubo tumaze kubona umubano wabo uhita urangirira aho, buri umwe agashaka indi nshuti ye. Hano ukaba wakwibaza icyo bari bagamije mu rukundo rwabo.

Kuri ubu haba mu binyamakuru byandika, amaradiyo na televiziyo byo mu Rwanda mu bijyanye n’imyidagaduro, hari kuvugwa cyane inkuru y’ubukwe bw’umuraperi Riderman hamwe na Nyampinga Agasaro Nadia wa kaminuza ya Mount Kenya(Kigali) dore ko gusaba no gukwa bivugwa ko bigiye kuba mu gihe kitarambiranye.

Uhereye ibumoso ujya iburyo: Asinah wahoze akundana na Riderman (hagati)na Miss Agasaro Nadia umukunzi mushya wa Riderman

Ubu bukwe bwabo bukaba bugiye kuba nyuma y’igihe gito kingana n’iminsi itandatu gusa Riderman atangaje ko yamaze gutandukana burundu na Asinah bari barambanye agatangaza ko ari mu rukundo na Miss Nadia, bamwe bati “Riderman ahemukiye Asinah, abandi bati Miss Nadia yeretse Asinah umujyi, kujya mu isoko mbere ngo si ko guhaha mbere”

Miss Agasaro Nadia umukunzi mushya wa Riderman bagiye kurushingana

Urukundo rwa Riderman na Miss Agasaro ntabwo ruri kuvugwaho rumwe kuko hari abavuga ko Riderman yahemukiye cyane uwahoze ari umukunzi we Asinah bakundanye imyaka irenga 8, akaba agiye kurushingana na Miss Agasaro bamaramye igihe gito bakundana mu ibanga ariko kugeza ubu akaba yaramaze kumutera inda. Aha niho wahera wibaza niba urukundo rwabo rutaba ari agahararo. Ese koko Riderman yahemukiye Asinah, cyangwa Asinah niwe wirangayeho?

Asinah asigaye mu bwigunge nyuma yo gutandukana na Riderman bamaranye imyaka 8

Umwe mu bahanzi nyarwanda wakundanye n’umwe mu bakobwa bambitswe ikamba ry’ubwiza bikarangira amuteye inda bagahita batandukana,ni umuraperi K8 Kavuyo wabimburiye abandi bahanzi gutera inda nyampinga. K8 Kavuyo yabyaranye na Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2009 nyuma y’igihe kitari gito bakundana. Nyuma yo kubyarana bahise batandukana burundu, kugeza ubu buri umwe akaba yarishakiye undi mukunzi, urukundo rwabo ruhita rushonga nk’isabune.

Umuraperi K8 Kavuyo mu bihe byiza agifitanye umubano mwiza na Miss Bahati Grace


Nyuma yo kubyarana umwana, urukundo rwa K8 na Miss Bahati rwarangiriye aho

Undi muhanzi nyarwanda twavuga ni Alpha Rwirangira wakundanye na Miss Esther Uwingabire wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba. Nyuma y’aho Alpha Rwirangira ateye inda Miss Esther ndetse uyu muhanzi bikamutera ishema, nabo urukundo rwabo rwahise rurangirira aho kugeza aho Miss Esther yahishe Rwirangira amakuru y’uko yibarutse. Kuri ubu biri kuvugwa ko Miss Esther yiboneye undi mukunzi kuko yahise yanga urunuka Alpha Rwirangira.

Alpha Rwirangira na Miss Esther mbere yo kubyarana,  urukundo rwabo rwari rugeze aharyoshye


Mbere yo gutandukana bari mu rukundo rugaragarira buri wese wababonaga bari hamwe

Dereck Sano umwe mu basore bagize itsinda Active kuri ubu ari mu rukundo hamwe na Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya Nyampinga w’icyahoze ari SFB kuri ubu ni CBE.  Urukundo rwabo rukaba rugeze aharyoshye ndetse buri umwe bikaba bimuteye ishema kuba bakundana ndetse bakanavuga ko bifuza kubana mu mahoro.

Dereck na Miss Sandra bari mu bihe byiza by'urukundo nk'uko n'amafoto yabo abigaragaza

N’ubwo bombi bakahaka amakuru y’ubukwe bwabo bivugwa ko bwegereje, biri kuvugwa ko Miss Sandra wahoze akundana na Prince Kid nyuma akamwereka umuryango, yaba atwite inda ya Dereck nyuma y’umwaka umwe n’amezi 6 bamaranye bakundana. Ese bazarambana, cyangwa ni bya bindi by’abahanzi n’aba Miss, byo guterana inda bikarangira bahemukiranye?

Ese urukundo rwa Dereck na Miss Sandra bivugwa ko yaba atwite ruzaramba?Kugeza ubu rugeze aharyoshye

Hari abandi bahanzi nyarwanda n’aba Miss bavuzweho gukundana ariko bo bakabihakana.  Abo bahanzi nta n’amakuru yigeze avugwa ko baba barateye inda abo bakobwa. N’ubwo ba nyiri ubwite babihakana ndetse akaba nta n’ikimenyetso simusiga cyabyemeza ko bakundana, abo bahanzi n’aba Miss bagiye byavuzwe ko bakundana mu ibanga kubw’impamvu z’umutekano kuri bamwe.

DORE ABANDI BAHANZI NYARWANDA BAGIYE BAVUGWAHO GUKUNDANA MU IBANGA N'ABA MISS 

Christopher na Miss Colombe: Umuhanzi Christopher mu minsi itambutse yavuzweho kuba mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2014. Bombi bahakanye amakuru y’uko bakundana, ahubwo batangaza ko baziranye bisanzwe ndetse no kugeza uyu munsi ntabwo bikivugwa. Ese barakundanye koko cyangwa byari agahararo?

Christopher yavuzweho kuba mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe nyuma biza kuyoyoka

Miss Colombe yavuzweho kuba mu rukundo n'umuhanzi Christopher

Kitoko Bibarwa na Miss Aurore na Miss Carmen: Byavuzwe cyane ku mubano udasanzwe hagati y’umuhanzi Kitoko Bibarwa na Miss Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2012 ndetse hanavugwa urukundo hagati ya Kitoko na Miss Akineza Carmen, Miss Kigali 2014 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014. Icyo gihe bose bahakanye ayo makuru ndetse no kugeza uyu munsi ntabwo bikivugwa. Ese barakundanye cyangwa bari bahararanye?

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wavuzweho kuba mu rukundo na Miss Aurore ndetse na Miss Akineza Carmen

Miss Mutesi Aurore yavuzweho kuba mu rukundo na Kitoko Bibarwa


Miss Akineza Carmen nawe wavuzweho gukundana na Kitoko, ariko akabihakana

Dominic Nic na Miss Kundwa Doriane: Mu mezi macye atambutse, umuhanzi Dominic Nic uzwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yavuzweho ko yaba ari mu rukundo na Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane wari umaze igihe gito yambitswe iryo kamba.

N’ubwo Doriane yavuze ko ataziranye na Dominic, yatangarije kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda ko bibaye bagakunda bitaba ari bibi ngo Dominic si umusore mubi, gusa mbere Doriane yari yatangaje ko atari yamuca iryera mu gihe Dominic we yavugaga ko baziranye.

Miss Kundwa Doriane na Dominic Nic baherutse kuvugwaho ko baba bakundana

Icyo gihe ariko ababyeyi ba Miss Kundwa Doriane babajijwe niba bazi umukwe wabo Dominic, batangaza ko umwana wabo Doriane akiri muto ndetse ngo n’uwo Dominic ntibamuzi kandi ngo nta n’umusore n’umwe barabona uza kumusura nk’abakundana kereka bimwe bisanzwe by’abana bakiri bato. Ese koko Dominic yaba akundana na Miss Doriane?

Umuramyi Dominic Nic yavuzweho kuba mu rukundo na Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane

Nyuma y’ubuhamya bw’ibimaze kuba mu rukundo rw’abahanzi nyarwanda n’aba Miss, ntibyumvikana ukuntu abantu bakundana, bakamarana igihe ariko nyuma kuryamana no kubyarana bagahita bashwana burundu. Ese abahanzi nyarwanda nta rukundo nyarwo bagira, cyangwa ni ba Nyampinga batagira urukundo? 

Ibyo kwibaza ni byinshi, ushobora no kwibaza impamvu abahanzi aribo bakundana cyane n’aba Miss, ndetse ukanibaza impamvu urukundo rwabo rudakunze kuramba. Umuraperi Riderman na Miss Agasaro Nadia, bashobora kuba bagiye guhindura aya mateka atari meza, reka dutegereze ibyabo, wabona batanze urugero rwiza.

Kuba abahanzi nyarwanda n'aba Miss batandukana burundu nyuma yo kubyarana, birashoboka ko aba bahanzi bagiye birindira kure guhubukira gutera inda abakunzi babo, byarushaho gukomeza umubano wabo n'ubwuzu baba bafitanye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi8 years ago
    Genda DORIANE uri mwiza nzabivugaa imyaka 1000
  • umuntu8 years ago
    mana njyewe mbabajwe cyane na asna ubuse koko azabyakira ubuse nibazengo miss mount kenya arumva azubaka urukundo rwabaye hagati ya rider na asna uzarebe kure too
  • 8 years ago
    Ako mwabanyamakuru mwe mukwiye kwihana doriane numwana mureke kumusalilaho
  • kayitesi zaza8 years ago
    Mbega Riderman nonese ko muvuga ngo batanijwe nimyemerere kandi nuwo agiye kurongo nawe mbona afite amazina yabaslamu
  • Mami8 years ago
    Icyo nahamya ni uko Dominic akundanye na Doriane birajyanye kabisa bose baritonda kandi bakunda Imana. Birabe ari ukuri ahubwo maze twambare imishanana tubishyigikire.
  • kabisa8 years ago
    Dominic - Doriane.......... Woooooooooow!!!!!!!!!!!!!!!
  • Noella IKIREZI8 years ago
    Ahwiiii Doriane yaba abonye umugisha w'umusore wiyubaha wubaha n'Imana shahu, Njye uwampa Dominic nkumva gusa ngo ni boyfriend wanjye..... uuumhh.... ubzana ari ryo juru rito bavuga njye naba namaze kugeramo. Ndamukunda kuva keeeeeera weee.
  • shyukwa8 years ago
    Bose baba bashyutswe.
  • J P8 years ago
    Amakuru nkaya ni mabi atey'ubwoba mujye muyaturinda kuko ubu busambanyi burakabije mu bantu bakabaye icyitegererezo cy'urubyiruko ahubwo akaba aribo baba babi usibye ko bigaragara ko baririmba ibyo birirwamo namwe ngo dufite abahanzi
  • Ndi phillippe 8 years ago
    Bababakuricyiye. Keye
  • O' Irl8 years ago
    erega buriya na rider bizamufata igihe.Rindira gato..
  • Humm8 years ago
    Reka reka nti mukazane aurore muri aya mateshwa, aurore yakundanaga Raoul icyo gihe bavugaga ibya Kitoko nabihagararaho ntabwo bigeze bakundana, ni ubushuti bisanzwe
  • 8 years ago
    Oyabyo Dorian she beautifully really love that grill
  • 8 years ago
    Oyabyo Doriane she's beatfully really love that grill
  • Likaella8 years ago
    Yaweeeeeee Hasina disi arambabaje gsa niyihangane disi azabona undi buriya Rider man ntago yaruwe
  • igor8 years ago
    nice dominique nic nakomerezaho
  • Kariza8 years ago
    Aurore ni umukobwa sha, hahirwa ababyeyi bamubyaye nuwo bakundana, mpora nsaba imana ngo izampe umukobwa nkawe.
  • uwamahoro charlotte6 years ago
    urakeye turabibona 2 kwifurije gutwara gumaguma imana ibigufa shemo sawa murakoze





Inyarwanda BACKGROUND