2F ni itsinda riri kuzamuka muri muzika nyarwanda . Iri tsinda rigizwe n’abasore 2 , Mika na Hodar. Mu ntego bazanye mu ruhando rwa muzika harimo gukorana umwete ndetse no kugira umwihariko mu bihangano byabo.
Mika umwe mubagize iri tsinda, ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yabo bise show me yatunyuriyemo amateka y’itsinda 2F , imigabo n’imigambi bafite. Mika yagize ati “ Nubwo byatugoye kumenyekana ariko muzika ntituyitangiye ubu. Twatangiye muzika mu mwaka wa 2010. Kugeza ubu tumaze gukora indirimbo 5, harimo imwe twakoreye amashusho. Itsinda ryacu ririmba injyana zinyuranye ariko tukibanda ku njyana ya afrobeat. Gusa Show me ari nayo twabanje gukorera amashusho iri mu njyana ya African zouk.“
Yakomeje agira ati “ Ubusanzwe kuririmba indirimbo ntuzikorere amashusho biba bigoye ko wamenyekana urebye n’aho isi igeze. Bisaba ko nibura uririmba ariko ugakora n’amashusho kugira ngo ugire aho ugera. Niyo mpamvu turi gushyiramo imbaraga ngo indirimbo zacu zose tuzikorere amashusho.”
Mika umwe mu bagize itsinda rya 2F
Mu mwaka umwe nibwo itsinda rya 2F riteganya ko muzika yabo yatangira kubinjiriza amafaranga . Bakazabifashwamo no gukora cyane, kugira umwihariko muri muzika yabo ndetse no kwisunga abahanzi babatanze muri muzika. Mu butumwa bibandaho muri muzika yabo harimo urukundo , gutanga inama zinyuranye ku muryango nyarwanda.
Mu mbogamizi 2F bahura nazo ni ukuba kugeza ubu batarabasha kubonaumujyanama( manager )ndetse n’umuntu wabatera inkunga muri muzika yabo. Tumubajije impamvu baririmba mu ndimi zinyuranye harimo ikinyarwanda, icyongereza n’igiswahiri, Mika yadusobanuriye ko mu gihe cy’imyaka 2 bafite inzozi zo kuba bamaze kumenyekana mu rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SHOW ME" BAFATANYIJE NA GIGGY
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO