RFL
Kigali

Umuhanzi nyarwanda yasubiyemo indirimbo Muna Kampala ya Ykee Benda ayita Muna Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/03/2018 17:45
1


Mu bahanzi batandukanye hakunze kubamo uburyo bwo gusubiramo indirimbo yakozwe n'undi muhanzi ibyo bita "Cover". Nyuma y'indirimbo ya Ykee Benda wo muri Uganda yakunzwe cyane yise Muna Kampala, umusore ukiri muto w'umunyarwanda yakoze Cover yayo ayita Muna Kigali.



Umunyarwanda ukizamuka mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Nkezabera Sylve ukoresha Sylvizo nk'izina ry'ubuhanzi ubu amaze kugira indirimbo eshatu arizo 'Muna Kigali', 'Ibikorwa' na 'Inzira Igororotse'. Nyuma y'uko akoze indirimbo Muna Kigali imeze neza nka Muna Kampala ya Ykee Benda ndetse akaba yaranayikoreye amashusho, abantu benshi bibajije impamvu yahisemo gukora iyo ndirimbo. Inyarwanda.com yagerageje kwegera uyu musore adutangariza icyabimuteye.

"Nashatse gutanga ubutumwa bw'imiterere n'ibyiza by'u Rwanda cyane cyane umujyi wa Kigali mbinyujije muri cover kuko Ykee Brenda mukunda niyo mpamvu nahisemo gukora cover ya Muna Kampala." Tumubajije niba afite abamufasha mu muziki we yatubwiye ko ntabyo byose ariwe bireba. Kimwe n'abandi bamwe na bamwe mu bahanzi usanga akenshi baba bafite aho bakomora impano mu miryango, Sylvizo nawe papa umubyara ni umucuranzi ndetse nawe aririmba muri korari.

Kanda Hano urebe indirimbo Muna Kigali ya Sylvizo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyusablaise6 years ago
    gukora cover y'indirimbo yaba ndi si byiza mutubwire amakuru ya miss but the news of miss what way using for to achieve goals to be miss 2018 and then tells result of miss 2k18 in nation exam





Inyarwanda BACKGROUND