RFL
Kigali

Ku myaka 37, umuraperi Gucci Mane yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Keyshia Ka’oir

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/10/2017 11:39
0


Gucci Mane ni umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’imyaka 7 akundana na Keyshia Ka’oir, bakoze ubukwe bwatwaye arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Ibi birori bikaba byarabereye ahitwa Four Seasons muri Miami ku itariki 17/10/2017.



Radric Delantic Davis uzwi mu muziki nka Gucci Mane afite imyaka 37, mu 2007 nibwo yashinze '1017 Records', bivugwa ko yahisemo gusezerana ku itariki 17.10 ngo abihuze. Ubukwe bwe bwari bwiteguwe mu buryo bukomeye kuko abantu bose babwitabiriwe bari basabwe kwambara umweru gusa, ndetse n’ahamenyerewe nk’itapi itukura abageni n’abashyitsi batambukaho, bo ntiyari umutuku ahubwo yari umweru. Umutsima wakaswe muri ubu bukwe wonyine wari uhagaze 75,000$, ni ukuvuga 63,862,500 y’amanyarwanda, ukaba wakatishijwe icyuma kidasanzwe kimeze nk’inkota.

Ni uku umutsima wari umeze mu bukwe bwa Gucci Mane na Keyshia Ka'oir

Gukora uyu mutsima ngo byafashe amezi 3 y’imyiteguro, iminsi 3 yo kuwuteka, indabo zikozwe n’intoki 8,000 udutako dukozwe muri Swarovski crystals tugera kuri 2500 ndetse n’imbuto zitandukanye zari zivanzwe muri uyu mutsima, ukaba warareshyaga na metero 3. Si ibyo gusa kuko ubu bukwe bwari burimo ibindi bintu bitandukanye by’imitako bihenze dore ko uyu mugeni wa Gucci Mane yari yambaye imitako ya diyama.

Gucci Mane n'uwo basezeranye 

Amafaranga yose ubu bukwe bwatwaye ni miliyoni 1.7 y’amadolari, ni ukuvuga 1,447,550,000, ibyamamare nka P.Diddy, Rick Ross, Big Sean, 2 Chainz, Karrueche n’abandi batandukanye bari bitabiriye ibi birori by’abambaye umweru gusa.

Benshi bise ubu bukwe ubw'umwaka

Yamwambitse impeta ihenze mbere yo gukora ubukwe

Gucci Mane ni umwe mu baraperi bazamukiye igihe kimwe na ba Young Jeezy, T.I n’abandi nka ba Rick Ross. Yavukiye mu muryango ufite amateka yo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse nawe yaje kwinjira muri ubu bucuruzi afite imyaka 13 gusa. Muri 2005 yarashe umuntu aramwica ubwo yari aguwe gitumo n’abagabo batazwi nk’uko yisobanuye amaze kwishyikiriza polisi. Yatangaje ko afite umwana w’umuhungu w’imyaka 10.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND