RFL
Kigali

Diplomate asanga filime Coming to America/Un Prince a New York iruta ubukwe bwa Meghan Markle n’igikomangoma Harry

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/05/2018 18:10
4


‘Coming to America’ cyangwa se ‘Un Prince a New York’ mu gifaransa ni filime y’urukundo isekeje (Romantic comedy) yo muri 1988. Umuhanzi Diplomate wo mu Rwanda yagaragaje ko ubukwe bwo muri iyi filime bushishikaje kurusha ubwa Meghan Markle na Prince Harry.



Mu gihe isi yose muri aka kanya iri kugaruka cyane ku bukwe bwa Meghan Markle wari umukinnyi wa filime ndetse n’umugore watandukanye n’umugabo, kuri ubu akaba yarashyingiwe n’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, hari benshi abavuze ko ubu bukwe buri guhabwa agaciro kanini cyane kurenza uko bikwiye. Muri abo harimo n’umuhanzi wo mu Rwanda Diplomate usanzwe umenyereweho kugaragaza ibitekerezo bidasanzwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije kuri Instagram, Diplomate yashyizeho ifoto igaragaza ubukwe bw’igikomangoma Akeem ndetse n’umukobwa witwa Lisa mu bwami bwa Zamunda. Iyi ni inkuru yo muri filime ‘Coming to America’. Kuri iyi foto hari handitseho ngo “Igihe cyonyine nashishikajwe n’ubukwe bw’i Bwami” arangije hasi yandika amagambo yo mu cyongereza agira ati “Mwese mukunda guha agaciro aho bitanakwiye. Nihagire unyibutsa igihe uriya mugore yaba yaragaragaje ko ari umwirabura mu buzima bwe”

dip g

Diplomate asanga ubukwe bwa Harry na Meghan buhabwa agaciro budakwiye

Aha Diplomate bikaba byumvikana ko yashakaga kuvuga Meghan Markle yashyingiwe ku gikomangoma cy’u Bwongereza Harry. Uyu mugore akomoka kuri se w’umuzungu na nyina w’umwirabura ndetse ibi bikaba biri mu byari byarateje impagarara ku isi hose hibazwa uburyo umuntu ufite inkomoko ku birabura yakwinjira mu mu muryango w’ubwami bw’u Bwongereza.

Image result for Coming to America wedding

Ubukwe bwo muri filime 'Coming to America' Diplomate yarutishije ubwa Meghan na Harry

Si ibyo gusa kandi kuko Diplomate yanagaragaje ko abantu bashyize amaso yabo kuri ubu bukwe bwo mu Bwongereza bakibagirwa ko hari ubukwe bwabaye muri 2017 bw’umukobwa bw’umwiraburakazi wo muri Amerika washyingiwe n’igikomangoma cyo muri Etiyopiya ariko ntihagire aho bivugwa. Diplomate kandi akunze gusangiza abamukurikira ibitekerezo bigaragaza ko abanyafurika batsikamiwe n’abazungu ndetse n’ibindi bigaragaza ko hari ibyo rubanda batamenye inkomoko yabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Intwali frank5 years ago
    Uyu mutipe ndamwemera kbs numwe mubahanzi bagira ukuri nubwo abitse amabanga meshi aruta ayisume yo muri rogement arko iyo avuze avuga ukuri
  • Rwema5 years ago
    Ariko njyewe nangako uyu musore yiyemera arakabya rwose
  • 5 years ago
    Njye ntibwanshishikaza, birababaje kubona izi mbuga ziba zidutsindagiraho iby abandi aho mwakwanditse iby iwanyu.njye umwami nemera ni uw i Rwanda kandi ntibakiriho, kuri jye rero nta mwami ukibaho.
  • Gakuru5 years ago
    Ibyo Diplomate avuga nibyo rwose muri film ubukwe bwa Eddu Murphy alias Akeem "le Prince de Zamunda" na Liza la fille de Mac Dowen buruta inshuro igihumbi ubwa uriya muhungu ku buryo jyewe iriya film maze kuyireba inshuro nyinshi zishoboka ariko sinjya nyishira ipfa!!!





Inyarwanda BACKGROUND