RFL
Kigali

Ku mezi 10 gusa y’amavuko, Teta umukobwa wa Tidjala yatangiye ibikorwa byo kwamamaza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/07/2016 16:15
5


Ineza Teta Shalina umukobwa w’amezi 10 gusa y’amavuko wa Tidjala Kabendera, kuri ubu yatangiye kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza, aho ku ikubitiro yagaragaye yamamaza NINOLAC, ibiryo by’abana byifashishwa nk’imfashabere kuva ku mezi atandatu y’amavuko.



Mu kiganiro n’abanyamakuru Teta wari uhagarariwe na nyina dore ko bombi aribo batoranijwe nka Brand ambassador bo kwamamaza ibi biryo bishya by’abana, Tidjala yatangaje ko yishimiye ko umwana we yaratoranijwe mu gushishikariza abandi bana na babyeyi babo kwitabira ibi biryo bya Ninolac bikorerwa mu Bubiligi, bikaba bikungahaye mu ntungamubiri zunganira amashereka y’umubyeyi.

 

Tidjala

Tidjala Kabendera wamaze kwinjiza umwana we mu mwuga wo kwamamaza avuga ko atewe ishema nabyo

Teta yungukiye mu kuba nyina asanzwe ari umwe mu bantu bazwi(star), ndetse uretse kuba ari umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka instagram na Facebook, akaba yaranafungurije uyu mwana we nawe instagram page ye.

Nk’uko, Patrick umwe mu bayobozi ba kompanyi icuruza ibi biribwa yabisobanuye ngo bahisemo Tidjala Kabendera n’umwana we, kuko bagaragaje ubushake kandi bujuje ibyo basabwaga birimo by’umwihariko kuba Tidjala ari umubyeyi kandi azwi, banakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

tIDJALA

Ku mezi 10 gusa y'amavuko ari gufatanya na nyina kwamamaza ibyo kurya by'abana bagenzi be

Patrick ati “ Twahuye mu gihe twarimo dushaka brand ambassador, mu by’ukuri we ntabwo twari twamutekerejeho ahubwo yaje azanye abana muri interview, atubwira ko umwana we asanzwe akoresha Ninolac anayikunda cyane, ko twamuha ayo mahirwe n’ubwo bari baje bakererewe ho gato.”

Akomeza agira ati “ Twari dufite list ndende y’abantu ba bastar twifuzaga gukorana harimo abaririmbyi bazwi cyane rwose hano, ariko bose bakabura akantu kamwe k’ingenzi ‘ububyeyi’, twe twashakaga umuntu w’umubyeyi, urumva ntabwo wafata umu brand ambassador ngo ni uko ari umuririmbyi w’umugabo ngo niwe tugiye gukoresha mu kwamamaza ibiryo by’abana.”

Kuba ibyo yari abyujuje bikongeraho kuba barasanze ari umwe mu bakurikirwa cyane kuri Instagram na Facebook ye, ndetse n’umwana we akaba afite Instagram page ngo byatumye Tidjala Kabendera na Teta bahita bemezwa nk’abazajya bifashishwa mu kwamamaza NINOLAC.

tIDJALA

TIDJALA Kabendera avuga ko yishimiye cyane kuba arimo akorana n’iyi kompanyi nshya mu Rwanda izanye ibiryo by’amoko atandukanye y’abana bo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka 3 byifashishwa nk’imfashabere.

Ati “ Ndi umwe mu bantu bafite amazina bakurikirwa cyane kuri Instagram na facebook, Teta nawe afite instagram page kandi nawe arakurikirwa n’ubwo ataragira abamukurikira benshi, nawe arimo kwifashishwa nk’umwana urya Ninolac, abinyujije  kuri iyo instagram ye hamwe n’iya nyina ariwe njyewe tuzakomeza gushishikariza ababyeyi kwitabira kugurira abana babo NINOLAC kuko twabonye ari nziza kandi irahendutse.”

teta

Ineza Teta Shalina

Tidjala avuga ko azajya asura ahantu hatandukanye hacururizwa Ninolac, agakomeza gushishikariza abanyarwanda kugana ibi biryo bishya by’abana, kuri ubu biri kuboneka mu ma farumasi na alimentation zo hirya no hino mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boaz Reckson7 years ago
    Birarenze pe Amahirwe n'umushitsi_______
  • 7 years ago
    Aba nabo ye, aramaze
  • uwamahoro7 years ago
    Mugire courage Imana ibibafashemo
  • Gang7 years ago
    TK ndakwemera kdi Imana ikuyobore muri byose
  • sandra7 years ago
    Erega umwana wa samusure avukana isunzu!!!!!!!!!!!!!!!!!! rwose ni byiza pe,nawe azabe super star as her mom!!!





Inyarwanda BACKGROUND