RFL
Kigali

Imyaka ibiri irashize barushinze: Knowless yashimiye Imana yashyize Clement mu buzima bwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2018 12:55
2


Uyu munsi umuhanzikazi Butera Knowless yanditse ashima byimazeyo Imana yamuhuje n’umugabo we Ishimwe Clement Karake baramye imyaka ibiri barushinze mu buryo bwemewe n’amategeko. Uyu muryango waragutse bibaruka imfura y’umukobwa bise “Ishimwe Or Butera”.



Knowless yarushinganye na Ishimwe Clement Karake ny’iri Kina Music nyuma y'imyaka itandatu bakundana mu ibanga rikomeye. Aba bombi basangiye amateka ku ishuri rya APACE Kabusunzu mu mujyi wa Kigali aho bize. Mu butumwa Knowless yashyize kuri konti ye ya instagram,  yavuze ko yakavuze byinshi kuri uyu munsi bizihizaho imyaka ibiri babana ariko ko ashimira Imana yamuhuje na Ishimwe Clement Karake.

Yagize ati “Uyu munsi, imyaka ibiri irashize ndi kumwe n’uyu muntu wa roho y’agatangaza. Hari byinshi nakavuze. Ndashima Imana na Yesu waducunguye k’ubwo kugushyira mu buzima bwanjye. Ni ukuri ndashima. Isabukuru nziza y’imyaka ibiri tumaranye.”

EXCLUSIVE: Ibihe by'ingenzi hamwe n'amafoto ya mbere y'umuhango wo gusaba no gukwa Knowless Butera

Imyaka ibiri irashize aba bombi barushinze

Knowless yakoze ubukwe na Ishimwe Clement kuya 07 Kanama 2016. Tariki ya 21 Ugushyingo 2016, ni bwo uyu muryango wibarutse imfura yabo.

knowless

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy5 years ago
    Yoooooo biraryoshye peee
  • ndacyishima gilbert5 years ago
    Ndabakunda cyane tu na na bapfira tu





Inyarwanda BACKGROUND