Muri iyi minsi haravugwa ubukwe bwa Safi Madiba wigeze gukundana bikomeye na Knowless Butera icyakora baza gutandukana ndetse Knowless akora ubukwe na Ishimwe Clement, Knowless ntiyigeze atumira Safi mu bukwe bwe ariko magingo aya Safi Madiba nawe ntaratumira Knowless muri ubu bukwe.
Knowless yatangaje ibi mu kiganiro Isango na Muzika gikorwa n’umunyamakuru Phil Peter. Ubwo yari abimubajije Knowless Butera yatangiye abazwa n'uyu munyamakuru niba koko yaba yaratumiwe mu bukwe bwa Safi Madiba bigeze gukundana. Uyu muhanzikazi yahise ahakana aya makuru. Yabajijwe niba byibuza aramutse amutumiye cyane ko hakibura iminsi mike, maze Butera Knowless ahita atangaza ko aramutse ahari yabutaha.
Safi Madiba yigeze gukundana na Knowless Butera gusa ubu buri wese agiye kubaka umuryango we
Uyu muhanzikazi kandi yabajijwe ubutumwa yumva yaha Safi Madiba maze asubiza iki kibazo muri aya magambo:”Ubutumwa namuha ni uko ubu ahinduye ubuzima, namwifuriza ubukwe bwiza n’umukunzi we ariko nanamubwira ko abaye undi muntu agomba kuba umugabo bitari kuba umugabo ku bwanwa gusa. Ikindi namubwira azabyare hungu na kobwa azagire umugisha mu bukwe bwe.Ikindi namubwira nanone azagire ishya n'ihirwe mu rugo rwe n'umugeni we.”
Knowless Butera ubwo yari mu kiganiro cya Isango na Muzika
Knowless atangaza ibi yari kuri radiyo ya Isango Star aho yari ari kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Uzagaruke’ iyi ikaba ari indirimbo yamaze gushyira hanze mbere gato ko ashyira hanze amashusho yayo.
TANGA IGITECYEREZO