RFL
Kigali

Knowless, Tonzi, Mariya Yohani, Masamba Intore n’abandi barahurira mu gitaramo cyo kwibuka Minani Rwema

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2018 9:32
0


Imyaka icumi irashize umunyamuziki Minani Rwema atabarutse, yasize ibihangano n’ubuzima yabayemo benshi bafatiraho urugero kugeza ku ndirimbo ‘Sur la terre’ yuzuye impanuro. Yateguriwe igitaramo cyo kumwibuka no kwigira kubyo yakoze gihurije hamwe abahanzi bo mu Rwanda bakora injyana zitandukanye.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu minsi ishize gitegura iki gitaramo, Umugore we [Umuriza Jacqueline] yavuze ko bimutera ishema kuvuga no kwibuka umugabo we. ‘Critical Thinking For Peace’ itegura iki gitaramo, isanzwe itegura n’ibindi bitaramo mu murongo wo kwibuka no guha agaciro abatabarutse n’umurage basize.

‘Umurage Nyawo-Minani Rwema Concert indahemuka’, izaririmbwamo n’abahanzi b’amazina azwi barimo Knowless Butera, Tonzi, Mani Martin, Jules Sentore, Mariya Yohani, Masamba Intore, Andy Bumuntu, Cyusa, Audia Intore, Muyango, Ange na Pamela.

Iki gitaramo cyo kwibuka Minani Rwema wasize indirimbo nka: ‘Malayika’, ‘Rubera’, ‘Urabeho’, ’Mukiza’, giteganyijwe kuba tariki 24 Kanama 2018 muri Kigali Serena Hotel. Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf), muri VIP ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf), ahandi ni ibihumbi bitanu (5,000 Rwf).

Image may contain: 4 people, people smiling, people sitting and indoor

Aimable Twahirwa [uwa kabairi uhereye ibumoso] ni umwe mu bari gutegura iki gitaramo. Umuriza Jacqueline [uwa kabiri uturutse iburyo] umuririmbyi akaba n'umupfakazi wasizwe na Minani Rwema.

Umurage Nyawo Minani Rwema concert, yateguwe mu rwego rwo guha agaciro Minani Rwema, abategura iki gikorwa basobanura ko Minani ari umunyarwanda, wabayeho ubuzima bwitangira abandi, wakoreye igihugu cy’u Rwanda; yaharaniye guha ikuzo umuco w’u Rwanda kugeza atabarutse. Bavuga ko abana bakiri bato bazabwirwa banigire ku buzima Minani Rwema yabayemo, ikirenze kuri ibyo bazaganirizwa ku buzima bufite intego uyu muhanzi yabayemo kugeza abaye icyitegererezo ku bandi.

Intore Minani Rwema yamenyekanye mu ndirimbo z'urukundo, ubukwe, gushishikariza abanyarwanda gahunda za Leta...Yivugaga gitwari ati "Ndi ruhanga mu gahanga nanga ko abanyamahanga bampanga amaso, nitwa Rwema rwo mu nzira hagati" ....Tariki 30 Werurwe 2008 ni bwo yashizemo umwuka aguye mu bitaro bya Amalita mu Buhinde. Yasize abana babiri: Agasaro Amelia na Rwema Kevin yabyaranye na Umuliza Jacqueline ubarizwa muri Asaph Worship team ya Zion Temple Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Image may contain: one or more people

Cyusa Ibrahim uzaririmba muri iki gitaramo

 Image associée

Massamba Intore azatarama muri iki gitaramo

Résultat de recherche d'images pour "Get images of Tonzi"

Tonzi nawe ategerejwe muri iki gitaramo

Résultat de recherche d'images pour "Get images of mariya yohani"

Mariya Yohani nawe azaririmba muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND