RFL
Kigali

Butera Knowless n'umuryango we berekeje ku mugabane w’Uburayi

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/01/2017 12:11
14


Kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 nibwo Knowless na Clement bashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza ko bari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi, banavuga icyo bari kuhakora gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bombi bagomba kugaruka mu Rwanda mu minsi micye iri imbere.



Knowless Butera yerekeje i Burayi aherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement n’umwana baherutse kwibaruka witwa Ishimwe Or Butera. Knowless ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Ikiruhuko ku muryango mbere gato ko dutangira umwaka w’umugisha 2017.”

Ishimwe Clement abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko bagiye mu karuhuko mbere gato ko baza mu mwaka wa 2017, umwaka bateganya ko Butera Knowless agomba kugarukana imbaduko mu muziki nyuma y’igihe adakora umuziki kubera inshingano z’urugo yasabwaga kubanza gutunganya dore ko yakoze ubukwe, nyuma yo kubaka akaba yaranahise yibaruka imfura ye banajyanye i Burayi.

knowless

Knowless na Clement bamaze kugera i Burayi

Inyarwanda.com twashatse kuvugana na buri umwe muri aba ntibyatworohera, gusa turakomeza gushaka uko twavugana n'abagize uyu muryango, tubagezeho byinshi kuri uru rusendo rwabo. Hagati aho amakuru atugeraho ahamya ko bari mu gihugu cy'u Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jhhdtrdyftyu7 years ago
    asye aba nabo bararambiranye mu bitangazamakuru
  • Queen 7 years ago
    ese umwana wabo kobatajya bamugaragaza? ibyonumvise nibyo? ngo suwa Clement? ntibashakako tubibona?
  • dad7 years ago
    Ikigaragara namwe banyamakuru ntimukimenya amakuru ya KNOWLESS!!none aho ntiwasanaga ubu star bwe bugiye kurangir aakazima burundu??
  • rubona7 years ago
    ariko amashyari yanyu aba arayikinkweri,,,mwaretse abandi bagakora ibyo bashaka ko aramafranga yabo,,,nqgahundq zabo,,,muhorw mufata umwanya munega gusa ,,,amashyari tu,,,abandi batera imbere muraho nimijinya gusq ,,,apuuuuu,,,biba bibarebahobiki,,,apuuuu
  • hhhhh7 years ago
    Bagiye gukoresha test ADN kugirango clément amenye neza ko umwana ari uwe,
  • Umusaza 7 years ago
    Icyonzi cyo neza nuko umuntu abantu banga Nyagasani amugirira neza sha mukomeze mutere I mbere kdi namwe mubarwanya nabifuriza gukaza umurego mugacyura imijinya abandi Bana bagacyura inoti congz. Fimily
  • Lin7 years ago
    Ngo umwana yitwa "Or"? Ni hatari
  • Butoyi7 years ago
    Mureke kwinjira muri vie privée y'urugo rw'abandi. Niba bagiye birabareba ntabwo batumwe muri gahunda ya l'État.
  • Hmmm7 years ago
    Knowless and Clement congz rata Kndi muzagaruke amahoro
  • 7 years ago
    Tugire urukundo banyarwanda tureke ammashyari nimitima mibi ntacyo byatugezaho
  • milliano7 years ago
    nimurye isi nuwo mumalaika wanyu ntarwicyekwe
  • micky7 years ago
    ariko amashyari yarabamaze ... mubareke birire ubuzima
  • Munyampirwa7 years ago
    Aba bombi ndabakunda Mana yanjye! Imana ikomeze kubayobora muri byose nukuri kdi ibaragire n'Umwana wa nyu n'Aho Abanyeshyari n'Abagome babatega iminsi mubareke sibo Mana,kuko nibyo mukora byose nti babababyifuza ko biba ariko biraba kubera Imana! Courage bantu ba njye
  • 7 years ago
    Congz 2u kbsa where lve izeverything iz possible lve u all!!!





Inyarwanda BACKGROUND