RFL
Kigali

Kitoko yababajwe cyane n’amagambo Diamond yamwanditseho kuri Instagram

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:21/05/2015 14:06
4


Kitoko na Diamond bahuriye mu gitaramo mu mujyi wa London, ku wa 16 Gicurasi, 2015 mu gihe cyabaga, umuhanzi Diamond yafashe amashusho ya Kitoko ayashyira ku rubuga rwe rwa Instagram maze yongeraho amagambo atarashimishije uyu mugenzi we



Nk’uko Kitoko yabitangarije Imvaho Nshya ari nayo dukesha aya makuru, umuhanzi Kitoko ngo amagambo Diamond yanditse agira ati “…One Man Show!!...” bifatwa nk’aho Kitoko yateraga akiyikiriza, yababaje cyane uyu musore

Nyuma y'amashusho, aya niyo magambo yongereyeho

Nyuma y'amashusho, aya niyo magambo yongereyeho

Kitoko ngo ntiyumva icyaeye Diamond kwandika aya amagambo

Kitoko yagize ati “Njyewe ntabwo nigeze nishimira ibyo uriya musore yakoze, siniyumvisha n’impamvu yabikoze, gusa ntibyanshimishije. Yaraje anjya inyuma ndimo kuririmba aramfotora ahita ashyira ifoto yanjye kuri Instagram ye, rwose sinumva impamvu yakoze biriya, yari akwiye kwishyiraho ubwe

Diamond na Kitoko bahuriye muri iki gitaramo

Ukurikije ibyo Kitoko yatangarije Imvaho nshya dukesha iyi nkuru, hamwe nibyo abantu batandukanye bakomeje kubivugaho, hari bamwe babona ko Diamond atanditse aya magambo agamije guca intege Kitoko ahubwo yari yishimiye uburyo arimo ashimisha abafana dore ko na videwo yashyizeho yagaragazaga abafana babyina bizihiwe n'iyi ndirimbo ya Kitoko.

Bamwe bakaba babona ko yakoresheje iri jambo 'One Man Show' ashaka kugaragaza ko mu gihe Kitoko yarimo aririmba yari yigaruriye abafana bose, ariko kandi hakaba hari n'abandi babona ko Diamond yanditse aya magambo ashaka kugaragaza ko iki gitaramo ari icye ari we utegerejwe.

Kanda hano urebe aka videwo Diamond yafashe Kitoko mu ndirimbo 'Akabuto'

Nk’uko yabitangaje, Kitoko yaririmbye indirimbo 10 harimo iyitwa Akabuto ari nayo Diamond yamufashe amashusho arimo aririmba.

Kanda hano na hano ubashe kumva indirimbo za Kitoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kizito8 years ago
    ndabona ahubwo kitoko yagirango arire hit kuri diamond
  • h8 years ago
    haha nanjye niko mbibona man, Kitoko arumva yariye hit ya danger, ahubwo shimira diamond yakurishije hit
  • Ella8 years ago
    kubwanjye mbona yarashakaga kuvuga show yu muntu runaka kubera atari azi izina rye abivuga kuriya kuko yari abyishimiye, kandi na comments ziriho kuri instagram zirabigaragaza, erega that guy mumubabarire his english is poor, I follow him on IG ariko most of his post got broken English ...so bare with him....
  • 8 years ago
    Kitoko uyoo mtu asikubabaishe ata kingereza hajuwi Zaria bado anamfunza..nagukange ako kana





Inyarwanda BACKGROUND