Kitoko na Diamond bahuriye mu gitaramo mu mujyi wa London, ku wa 16 Gicurasi, 2015 mu gihe cyabaga, umuhanzi Diamond yafashe amashusho ya Kitoko ayashyira ku rubuga rwe rwa Instagram maze yongeraho amagambo atarashimishije uyu mugenzi we
Nk’uko Kitoko yabitangarije Imvaho Nshya ari nayo dukesha aya makuru, umuhanzi Kitoko ngo amagambo Diamond yanditse agira ati “…One Man Show!!...” bifatwa nk’aho Kitoko yateraga akiyikiriza, yababaje cyane uyu musore
Nyuma y'amashusho, aya niyo magambo yongereyeho
Kitoko ngo ntiyumva icyaeye Diamond kwandika aya amagambo
Kitoko yagize ati “Njyewe ntabwo nigeze nishimira ibyo uriya musore yakoze, siniyumvisha n’impamvu yabikoze, gusa ntibyanshimishije. Yaraje anjya inyuma ndimo kuririmba aramfotora ahita ashyira ifoto yanjye kuri Instagram ye, rwose sinumva impamvu yakoze biriya, yari akwiye kwishyiraho ubwe”
Diamond na Kitoko bahuriye muri iki gitaramo
Ukurikije ibyo Kitoko yatangarije Imvaho nshya dukesha iyi nkuru, hamwe nibyo abantu batandukanye bakomeje kubivugaho, hari bamwe babona ko Diamond atanditse aya magambo agamije guca intege Kitoko ahubwo yari yishimiye uburyo arimo ashimisha abafana dore ko na videwo yashyizeho yagaragazaga abafana babyina bizihiwe n'iyi ndirimbo ya Kitoko.
Bamwe bakaba babona ko yakoresheje iri jambo 'One Man Show' ashaka kugaragaza ko mu gihe Kitoko yarimo aririmba yari yigaruriye abafana bose, ariko kandi hakaba hari n'abandi babona ko Diamond yanditse aya magambo ashaka kugaragaza ko iki gitaramo ari icye ari we utegerejwe.
Kanda hano urebe aka videwo Diamond yafashe Kitoko mu ndirimbo 'Akabuto'
Nk’uko yabitangaje, Kitoko yaririmbye indirimbo 10 harimo iyitwa Akabuto ari nayo Diamond yamufashe amashusho arimo aririmba.
TANGA IGITECYEREZO