RFL
Kigali

Kitoko Bibarwa witegura ubukwe,yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Urankunda bikandenga”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2015 14:18
20


Umuhanzi Kitoko Bibarwa yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo”Urankunda bikandenga” yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iyi ndirimbo, Kitoko avuga cyane ku mukobwa umukunda bitavugwa ndetse ngo akaba yaramutwaye umutima.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kitoko yatangaje ko iyi ndirimbo ye “Urankunda Bikandenga”ari inkuru mpamo ku buzima bwe ku birebana n'urukundo. Akomeza avuga ko mu gihe cya vuba afite ubukwe hamwe n’uyu mukobwa umukunda bikamurenga, bakazambikana impeta bakemeranya kubana akaramata.

Umuhanzi Kitoko mu mashusho y'indirimbo"Urankunda bikandenga"

Musabwa Kitoko Patrick wamamaye cyane nka Kitoko, ashyize hanze iyi ndirimbo “Urankunda bikandenga” nyuma y’igihe gito ashyize hanze indi yitwa “Sibyo”yakoranye na Meddy igakundwa cyane n’abatari bake. Izo ndirimbo zombi zakozwe na Producer Lick Lick naho amashusho yazo atunganywa na Producer Cedru.

Kitoko kuri ubu ufatanya ubuhanzi n’amasomo dore ko yiga mu Bwongereza, atangaza ko mu gihe kiri imbere azakora igitaramo gikomeye kizabera i Kigali aho azaba amurika alubumu ya kane iri hafi kugera ku musozo.

REBA HANO INDIRIMBO "URANKUNDA BIKANDENGA" YA KITOKO BIBARWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lili8 years ago
    kitoko courrege kbsa maze usigaye uzinokubyina ndakwemera musaza
  • wapi8 years ago
    iyi ndirimbo nimbi rwose! nta njyana! ni ukuririmba pr kuririmba! n'umukobwa w'uduplante duteye nabi
  • veve8 years ago
    Ngo aritegura ubukwe puuuuu ntimugashyushye inkuru puuuuuu
  • 8 years ago
    Wowe wiyise Wapi.. ishyari n' amatiku bizakurangiza.kdi ubwo ntanicyo ushoboye arko uragaya ibyabandi.
  • kiki8 years ago
    Wowe wiyise Wapi.... Ishyari ryarakurangije. Ubwo wasanga ntanicyo ushoboye arko ukagaya ibyabandi.contre...gusa
  • keine Fred8 years ago
    Kitttta i really like the way u do yo things bro!! keep that i really flow u
  • Aimable8 years ago
    Courage ariko sinza pe! Ariko ubukwe bwo nicyo gihe kbsa.
  • Aimable8 years ago
    Courage ariko sinza pe! Ariko ubukwe bwo nicyo gihe kbsa.
  • 8 years ago
    ubukwebwiza musaza
  • tatu8 years ago
    Nikeza Ako kana k'ahakobwa nakunze ukuntu gaseka,inseko yako ninziza kdi aberanye nakitoko tubifurije kuzagira urukundo rwiza.
  • 8 years ago
    Woow courage muvandi
  • Pat8 years ago
    Iyi ndirimbo na video byombi ni bon kabisa. Ariko se why would you have a skate board at the beach?
  • vasco degma8 years ago
    tera icyirenge mucyabandi musaza.
  • 8 years ago
    bro ndakwemera byahatar courage
  • 8 years ago
    nibyiza courage
  • Sangwa fidele8 years ago
    Turagushigikiye ma brook
  • ESTHELLA8 years ago
    CONGRATILATION
  • miss7 years ago
    ndi umurundi nitwa miss ndamwipfuriza ubukwe bwiza kuko nda mukunda ndi ibujumbura.
  • 6 years ago
    Turagushigikiye mvnd
  • Cloudin5 years ago
    Uzikuririmbacyanendumufana





Inyarwanda BACKGROUND