RFL
Kigali

King James yananiwe kwibagirwa ibyabaye ku musore w'inshuti ye wakundaga umukobwa yatinyaga

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:28/08/2015 11:18
6


Umuhanzi King James, ntazigera yibagirwa na rimwe mu buzima bwe inkuru y’umusore w’inshuti ye baniganye wakunze umukobwa biganaga mu mashuri yisumbuye, akajya amwereka urukundo uko ashoboye kose ariko undi nawe akamubera ibamba kugeza n’aho yaje gutuma bamutuma ababyeyi.



Imwe mu nshuti magara za Ruhumuriza James uzwi nka King James ndetse biganye mu mashuri yisumbuye, yakunze umukobwa wari mwiza cyane amwihambiraho amukorera ibishoboka byose, kugeza ubwo yemeye no kuzajya amwogereza amasahani bamaze kurya, ariko umukobwa akomeza kumubera ibamba ndetse aza no kumurega bamutuma ababyeyi.

Iyi nkuru isa n’isekeje yo mu buto bw’iyi nshuti ya King James, imaze imyaka myinshi igarukwaho n’urungano bayiziranyeho aho bakunda guserereza cyane uwo musore, ndetse ibi bikaba byaranatumye King James abishyira mu ndirimbo ye nshya yitwa “Naramukundaga” aho aba yishyize mu mwanya w’uwo musore w’inshuti ye biganye.

King James uhamya ko atazigera yibagirwa ibyabaye ku nshuti ye, yamaze no kubishyira mu ndirimbo

King James uhamya ko atazigera yibagirwa ibyabaye ku nshuti ye, yamaze no kubishyira mu ndirimbo

Muri iyi ndirimbo King James aba abara iyi nkuru y’urukundo, wumva ko uyu musore yari yaragowe bikomeye, kubera umukobwa yari yarihebeye ariko akamukunda anamutinya kuko yamurebaga igitsure, agakora ibishoboka byose, akamugurira icyayi, akamwandikira amabarwa ndetse akanashyira mu makayi ye ko amukunda, akagerageza kumushimisha akamukorera n’imirimo inyuranye ariko akamubera ibamba.

UMVA HANO INDIRIMBO "NARAMUKUNDAGA" YA KING JAMES:


Mu kiganiro na Inyarwanda.com, King James yahamije ko amateka nk’aya aba yarabaye ku bantu batandukanye mu mashuri yisumbuye, ariko ibyabaye kuri uyu mugenzi we bikaba byari birenze kuburyo byasize amateka atazibagirana kuri we no ku zindi nshuti zabo biganye, kuba byaranze kubavamo bikaba biri no mu byatumye afata icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo ngo ijye ikomeza kubafasha kwibuka ibyo bihe byo mu buto bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Turagushyigikiye Imana igumye igufashr
  • Kwizera 8 years ago
    yari danger kbsa uwo musore yara kubititse sana kuki atabajije impamvu amukatira.
  • Kwizera 8 years ago
    yari danger kbsa uwo musore yara kubititse sana kuki atabajije impamvu amukatira GUSA UWO URUHAYE IYATARU GUSUBIJE AMAHEREZO URUSANGA IMBERE WALLAH.
  • 8 years ago
    wouh
  • Eraste8 years ago
    Urakoze kumukorera publicite
  • 8 years ago
    Zfgcgcghnjnjcsffvj





Inyarwanda BACKGROUND