RFL
Kigali

King James yamaze gushyira ku isoko mpuzamahanga indirimbo ye nshya ‘Hari ukuntu’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2017 9:27
2


Muri iyi minsi nibwo King James yashyiraga hanze indirimbo ye nshya ‘Hari ukuntu’ iyi yanasohokanye n’amashusho yayo, iyi ni indirimbo yagaragayemo umukobwa wo muri Zambia w’icyamamare cyane ko yigeze no kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Trey Songz akaba yaranitabiriye irushanwa rya Miss Amerika.



Uyu muhanzi wamamaye mu Rwanda uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoreye amashusho y’indirimbo esheshatu zabimburiwe na ‘Hari ukuntu’ indirimbo ya mbere muri izi yakoreye amashusho yazo muri Amerika. Kuri ubu King James yamaze gushyira iyi ndirimbo ku isoko mpuzamahanga aho ubu wayisanga ku mbuga hafi ya zose zicuruza umuziki ku rwego rw’Isi.

king jamesIyi ndirimbo yatangiye kuboneka ku mbuga zinyuranye

‘Hari Ukuntu’ indirimbo nshya ya King James kuri ubu iri kuri; Itunes, Spotify, Tidal na Google Play zose zisanzwe zicururizwaho umuziki ku rwego mpuzamahanga arinaho uyu muhanzi yahisemo kunyuza indirimbo ye ngo buri wese abashe kuba yayibona kandi ku bnuryo bumworoheye.

REBA HANO IYI NDIRIMBO HARI UKUNTU YA KING JAMES 'HARI UKUNTU'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hahah ubwo se izagurwa nande keretse abaumva ikinyarwanda gusa nabo kandi bafite ikoranabunga naho ntawundi wata umwanya areba ibyo atumva na stromae yazaga USA agacuranga bakiciraho kubera iki ururimi abacuranzi bacu nabura bajye bihangana baririmbe nakaririmbo kamwe abanyamahanga bumva naho nshaka ayijyane kuri BET still ntawe uzyigura
  • Lysa6 years ago
    Ahhh, azaba uwanyuma iyi nta muntu wayigura





Inyarwanda BACKGROUND