RFL
Kigali

King James ahamya ko we n'umukunzi we bahangayikishijwe n'ibinyoma byivanga mu rukundo rwabo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:23/08/2015 9:43
23


Nyuma y’uko hari hashize igihe havugwa amakuru y’uko umuhanzi King James akundana n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy, King James arahamya ko ubu abangamiwe, umukunzi we akaba abangamiwe ndetse n’uyu mukobwa nawe akaba abangamiwe kuko amakuru y’urukundo rwabo atari ukuri.



Mu kwezi gushize nibwo King James yeruye ko afite umwana w’umukobwa urangije amashuri yisumbuye bakundana, ariko kuva icyo gihe yagiye yirinda gutangaza amazina ye cyangwa kugaragaza amafoto y’uyu mukunzi we wa mbere yemeye ko afite, dore ko kuva cyera yagiye avugwaho kuba ari mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko akabihakana.

Ihsimwe Elcy amaze iminsi avugwaho kuba ari we mukunzi wa King James

Ishimwe Elcy amaze iminsi avugwaho kuba ari we mukunzi wa King James

Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amakuru avuga ko umukunzi wa King James ari umukobwa witwa Ishimwe Elcy, ndetse hanagaragazwa amafoto ye mu bihe bitandukanye, n’ubwo kugeza ubu King James avuga ko uyu atari we mukobwa wamutwaye umutima, ndetse akaba asanga ibyakozwe bimubangamira we n’umukunzi we.

ishimwe

ishimwe

ishimwe

ishimwe

King James ahamya ko aziranye n'uyu mukobwa witwa Ishimwe Elcy ariko akaba atari we mukunzi we

King James ahamya ko aziranye n'uyu mukobwa witwa Ishimwe Elcy ariko akaba atari we mukunzi we

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, King James yavuze ko uyu mukobwa Ishimwe Elcy baziranye ariko akaba atari we mukunzi we. Yagize ati: “Uyu Ishimwe turaziranye yego ariko si we mukunzi wanjye. Kuba rero bakomeza kuvuga ko dukundana kandi atari we, ni ukutubangamira twese yaba we, njyewe n’umukunzi wanjye, rwose biraduhangayikishije cyane”.

N'ubwo King James ahakana ko akundana n'uyu mukobwa, ntanatangaza amazina y'umukunzi we nyakuri

N'ubwo King James ahakana ko akundana n'uyu mukobwa, ntanatangaza amazina y'umukunzi we nyakuri

King James avuga ko atakwihakana Ishimwe Elcy mu gihe koko baba bakundana, ndetse akaba azi ko ibikomeje kuvugwa bibangamira uyu mukobwa bikaba binamuhangayikishije. Ashimangira ko nawe ku giti cye bitamunyuze kandi umukunzi we nawe akaba adashobora kwishimira kumva King James avugwa mu rukundo n’undi mukobwa. Gusa kugeza ubu, avuga ko umukunzi we nyakuri atari yamwemerera ko yatangaza amazina ye ngo abe yanashyira hanze amafoto ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Granty9 years ago
    wa mukobwa we ubwo bwiza bwawe urata baraje nawe bagutere inde maze bakujugunye ubwo bwiza buzahita buhinduka 0,nta nubwo urebera kubandi?yewe urangije ayisumbuye kabisa ntabwo urabona experiance mu buzima,ariko itonde isi iraje ikubone ndabona urimo kwigemura
  • twahi9 years ago
    Ifatire uwo Elcy niba byamushimisha. Uwo udashaka kugaragara umwihorere.
  • uwacha9 years ago
    urabeshya nde nzabaphotore murikumwe nimugoroba inyuma yomurugo ntukajijishe sha
  • Nsengiyumva jean baptiste9 years ago
    ibya ba star ni akumiro ubwo se ninde ufite ukuri . ninde ubwiza undi ukuri .ahubwo ntiba beshyana .nukubihanga amaso courage kings
  • mimi9 years ago
    Egoko none c ababivuze babikuyehe? gusa ndabona muberanye kbs
  • Gasongo9 years ago
    Erega nange byari byantangaje ukuntu king James akundana n'uyu mukobwz pe. Ngewe narangije umwaka ushize kuri APACE. Uyu Elcy ndamuzi neza mubiruhuko hari abagabo bajyanaga i Dubai Ngo bamubwira ko agiye gukina ama film akagaruka vacance zirangiye, namwe munyumvire uwo mukobwa. Hari n'ibindi byinshi umuntu atakwirirwa avugira hano, gusa nkurikije ukuntu James yitonda nago yashobokana n"iyi mbeshu kbisa. Twebwe byari byadutangaje. Ikibabaje uyu mwana ntarengeje imyaka 19 ariko ibikorwa bye birarenze. Imodoka kwishuli ziba zibyigana zije kumureba, sinzi niba na famille te hari control ikimufiteho. ABANYARWANDAKAZI MURI BEZA CYANEEEEEEE ARIKO MUSEBYA IGIHUGU CYANYU KUBERA IMYITWARIRE YANYU
  • paste beburi9 years ago
    nzabasengera
  • Uwayezu9 years ago
    Uyu mwana ko akiri muto ubu koko si ihohoterwa burya koko type ni pedophile. ... bisobanura ngo yikundira utwana duto.
  • isaac murindangabo9 years ago
    ndabakunda nimwirambire muzemwubake rugume kandi ico nobahanura kirazira guta utora hitamwoneza uwomuzubakana abe umwegusa Imana ibahezagire
  • kriss9 years ago
    abana bigira ibirara baba bakwiye kujya mu inzu zigorora imico bakavayo bagorortse ubwo se niba ajya dubai atarakwiza 19ans ahaa ndumiwe
  • travis9 years ago
    ariko mana yanjye gasongo agira umunwa!! ahantu hose buri nkuru abayatikuye sinavuga ntagitekerezo kizima usibye gupfa nogushaka impamvu zogusebya abantu byamafuti!! elcy nuburenganzira bwe yaba yaranagiye dubai ntago bikureba ntukababazwe nutwaro utikoreye kuko kurubuga siho bareganira ahubwo naho gutanga igitekerezo cyakubaka abanyarwanda!! naho rero niba banakundana imana ibafashe bose ndabakunda cz ndanabazi bombi kdi ntaniribi ryabo ikindi elcy sumwana cyane kuko na king james sashaje cyane barakwiranye!!
  • ELcy9 years ago
    None se ababivuze mutekereza ko babihibye? Nuko bitagira ku bahanzi babihakana bikarangira babyemeye Jay Polly yihakanye ko afite undi mukunzi,Bruce Melodie yihakana umwana,Safi yihakana Vanessa,Riderman abanza kubihisha ,Knowless abinyuza mu marenga ,King James nawe aho ari umutima uri ku murya benshi bigaragara ko baba banze kwisenyera ku bagore babaguriye imodoka n amazu babamo bakanga ko bijya hanze ,ese kuki uhisha uwo ukunda niba uri proud ye? Abasomyi musome neza ariko munatekereze neza kuko ntakabura imvano...NYEDC
  • ELcy9 years ago
    None se ababivuze mutekereza ko babihibye? Nuko bitagira ku bahanzi babihakana bikarangira babyemeye Jay Polly yihakanye ko afite undi mukunzi,Bruce Melodie yihakana umwana,Safi yihakana Vanessa,Riderman abanza kubihisha ,Knowless abinyuza mu marenga ,King James nawe aho ari umutima uri ku murya benshi bigaragara ko baba banze kwisenyera ku bagore babaguriye imodoka n amazu babamo bakanga ko bijya hanze ,ese kuki uhisha uwo ukunda niba uri proud ye? Abasomyi musome neza ariko munatekereze neza kuko ntakabura imvano...NYEDC
  • Kaylie9 years ago
    Mbega umusore ugira amagambo!!!@gasongo...ndumiwe un conseil gratuit ujye wita kubikureba bizakugirira akamaro C'etait pas la peine yo kuvuga undi mwana nabi.
  • nyiransanzimana9 years ago
    GASONGO ni umusore mubi wivanga murukundo sha iyi couple iraberanye pe wibyihangamo nukuri amagambo uvuze si meza reka umwari yigire murukundo ese ubwo nta nyungu ubifitemo? yewe reka babihishe kuko byivangwamo na beshi ubwose murabona mutari kubangamira abandi bana imana ibahe urukundo rudashira ndana basengera.
  • Inema tamlly9 years ago
    hahaahhahahahahahhahahaah
  • angel9 years ago
    yup niba koko james adakundana na ishimwe nibareke gukomeza gukwirakwiza ibihuha kuko kuvugwa ibintu bitari ukuri birabangama
  • aura9 years ago
    kujya dubai nuburenganzira kdi usibye na dubai na america bajyerayo.gusa nanjy gasongo yaranyobeye...hahahhh ngo imbeshu?????????yamaze kdi uzige ikinyarwanda kuko izo ni imvugo nyandagazi kdi ntanigitangaza kuko umunyabyaha arahinduka.ikindi kdi nuburenganzira bwa king kuvuga uwo akunda cg kumuhisha.ababavuze c ntibatandukanye nabo?wowe wavuze ngo yikundira utwana nakazi ke kuko adashaje we yarangije secondaire ryari????????kdi niyo yaba arangije doctorat afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka
  • 9 years ago
    Uyu ah
  • cindy9 years ago
    Nukuli ntimukatubeshye rwose murakundana mwahuriye kuri Facebook rwose mwibeshya abantu ntaho mumwaye gusa niba elcy akundana nabandi na james aragukunda ariko afite abandi bakobwa atereta gusa banza wige ubone diplome ubwo bwiza butazaguphira ubusa.





Inyarwanda BACKGROUND