Nyuma y’uko hari hashize igihe havugwa amakuru y’uko umuhanzi King James akundana n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy, King James arahamya ko ubu abangamiwe, umukunzi we akaba abangamiwe ndetse n’uyu mukobwa nawe akaba abangamiwe kuko amakuru y’urukundo rwabo atari ukuri.
Mu kwezi gushize nibwo King James yeruye ko afite umwana w’umukobwa urangije amashuri yisumbuye bakundana, ariko kuva icyo gihe yagiye yirinda gutangaza amazina ye cyangwa kugaragaza amafoto y’uyu mukunzi we wa mbere yemeye ko afite, dore ko kuva cyera yagiye avugwaho kuba ari mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko akabihakana.
Ishimwe Elcy amaze iminsi avugwaho kuba ari we mukunzi wa King James
Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amakuru avuga ko umukunzi wa King James ari umukobwa witwa Ishimwe Elcy, ndetse hanagaragazwa amafoto ye mu bihe bitandukanye, n’ubwo kugeza ubu King James avuga ko uyu atari we mukobwa wamutwaye umutima, ndetse akaba asanga ibyakozwe bimubangamira we n’umukunzi we.
King James ahamya ko aziranye n'uyu mukobwa witwa Ishimwe Elcy ariko akaba atari we mukunzi we
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, King James yavuze ko uyu mukobwa Ishimwe Elcy baziranye ariko akaba atari we mukunzi we. Yagize ati: “Uyu Ishimwe turaziranye yego ariko si we mukunzi wanjye. Kuba rero bakomeza kuvuga ko dukundana kandi atari we, ni ukutubangamira twese yaba we, njyewe n’umukunzi wanjye, rwose biraduhangayikishije cyane”.
N'ubwo King James ahakana ko akundana n'uyu mukobwa, ntanatangaza amazina y'umukunzi we nyakuri
King James avuga ko atakwihakana Ishimwe Elcy mu gihe koko baba bakundana, ndetse akaba azi ko ibikomeje kuvugwa bibangamira uyu mukobwa bikaba binamuhangayikishije. Ashimangira ko nawe ku giti cye bitamunyuze kandi umukunzi we nawe akaba adashobora kwishimira kumva King James avugwa mu rukundo n’undi mukobwa. Gusa kugeza ubu, avuga ko umukunzi we nyakuri atari yamwemerera ko yatangaza amazina ye ngo abe yanashyira hanze amafoto ye.
TANGA IGITECYEREZO