RFL
Kigali

Kim Kardashian ku isonga mu bantu baguteza ibyago igihe ubashakisha (search) kuri interineti muri 2018

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/10/2018 13:04
0


Ku bantu bakunda gushakisha amakuru atandukanye ku byamamare cyangwa ku zindi ngingo kuri interineti, Kim Karashian ubu niwe muntu uri ku isonga mu bashobora kubakururira ibyago nk’uko byatangajwe n’ikigo gikurikirana iby’umutekano kuri interineti McAfee.



Uyu mugore uri mu byamamare bizwi cyane ku isi, kuri ubu niwe abateza umutekano mucye kuri interineti bari kwifashisha cyane mu koherereza abantu za virusi ziturutse ku mbuga zitandukanye. Ibi bituma gushakisha Kim Kardashian kuri interineti bigushyira mu byago byo guteza ibibazo muri telefoni cyangwa mudasobwa yawe.

McAfee yagiye ikora imibare ishakisha amazina yifashishijwe cyane mu bijyanye no kohereza virusi muri za mudasobwa na telefoni z’abantu, basanga muri 2018 Kim Kardashian niwe uza ku mwanya wa mbere agakurikirwa n’umunyamideli Naomi Campbell naho ku mwanya wa gatatu hakaza mukuru wa Kim Kardashian, Kourtney  Kardashian. Ku mwanya wa 4 haza Adele naho ku mwanya wa 5 hakazaho Caroline Flack.

Image result for Naomi Campbell

Naomi Campbell aza akurikiye Kim Kardashian mu baguteza ibyago igihe ubashakishije kuri interineti

Ni ibihe byago byava mu gushakisha aba bantu kuri Interineti?

Raj Samani, umwe mu mpuguke ukorera McAfee avuga ko turi mu isi yihuta kandi igengwa n’imbuga nkoranyambaga n’imyidagaduro. Kubera uburyo amakuru yihuta n’uburyo ashakishwa kuri interineti, abajura bo kuri interineti bifashisha ibyo byamamare bivugwa cyane mu kuyobya abantu bashakisha amazina yabyo bagafungura izindi mbuga zibahuza n’umujura batabizi. Izi mbuga akenshi zituma ushobora gukanda ku bintu utazi ibyo aribyo bityo bikaba byafasha umujura gushyira ibintu byamufasha kukwiba icyo yaba akeneye kuri telefoni yawe cyangwa mudasobwa, yaba imibare y’ibanga, imyirondoro, amakuru runaka n’ibindi byamufasha kukwiba cyangwa kwiba abo mufite aho muhuriye.

Uburyo bwiza bwo kwirinda ibi, harimo gushakishiriza amakuru ku mbuga zizewe ndetse no kudakunda gushakisha serivisi z’ubuntu kuri interineti ndetse ukibuka no gushyiramo antivirus mu gikoresho ukoresha kuri interineti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND