RFL
Kigali

KIGALI UP: Patoranking na Alpha Blondy bazaririmba ku manywa y’ihangu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2017 14:32
0


Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 muri IPRC Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru bagombaga kumenya uko igikorwa cyo gutegura Kigali Up Festival kimeze, havugiwemo byinshi gusa ubuyobozi bwa Kigali Up bwaburiye abakunzi b’abahanzi bakomeye batangaza mbere ko aba bazaririmba ku manywa.



Ibi babitangaje nyuma y’ibyo bamaze igihe babona ko abafana bitabira ibitaramo mu gicuku, ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Kigali Up nyuma ya byinshi byavugiwe muri iki kiganiro n’abanyamakuru Might Popo uhagarariye Kigali Up yabwiye abanyamakuru ko Kigali Up itangira saa yine z’amanywa bityo abahanzi baririmba bitewe na gahunda bateganyirijwe.

kigali UpAbanyamakuru bari benshi

Aha ni ho yahereye atangaza ko Alpha Blondy azaririmba ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2017 dore ko agomba guhita ataha mu ijoro ry’uwo munsi, ibi bisa na Patoranking uzaririmba ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 nawe bikaba byitezwe ko azaririmba saa kumi z’amanywa akabona uko aruhuka agataha bukeye bwaho.

kigali UpBasobanurirwaga byinshi kuri Kigali Up

Kigali Up y’uyu mwaka kandi byatangajwe ko izahurirana n’ibikorwa byo gufungura icyumweru cy’umuganura bityo ngo ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2017 Kigali Up isozwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo azaba ahari kugira ngo atangize iki cyumweru. Bamwe mu bahanzi bari bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru barimo Manou Gallo umuhanzikazi wo muri Cote D’Ivoir uzaririmba muri Kigali Up wabimburiye abandi kugera i Kigali.

kigali Up

Abazagira uruhare muri Kigali Up baganira n'abanyamakuru

kigali UpUhereye i Bumoso ni Manou Gallo,Fionah Mbabazi, Mani Martin n'umusore wo muri Strong Voice abahanzi bari bitabiriye iki kiganiro

Kigali Up y’uyu mwaka byitezwe ko izaba hagati ya 19-20 Kanama 2017, ikazabera muri IPRC Kigali,ahazaririmba abahanzi bakomeye barimo Patoranking, Alpha Blondy,Ismael Lo,Soleil Laurent nabandi bazava hanze kimwe nabanyarwanda barimo King James, Riderman, Mani Martin,Young Grace, Gakondo Group, Israel Mbonyi ndetse n'abandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND