RFL
Kigali

Ku bufatanye bwa MINISPOC na RAC hari kuba amahugurwa agenewe inzego zihagarariye abahanzi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:17/03/2017 18:21
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017 Ministiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itatu agenewe inzego zihagarariye abahanzi bose bo mu Rwanda.



Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije n’ Inama y’igihugu y’Abahanzi (Rwanda Arts Council), iyi nama igamije kurebera hamwe uruhare rw’ubuhanzi muri rusange, umusaruro mbumbe w’igihugu, kurebera hamwe aho uru ruganda rugeze rwiyubaka, ibibazo cyangwa imbogamizi ndetse n’uruhare rukenewe ku bafatanyabikorwa ndetse na Leta nk’umufatanya bikorwa mukuru.

Ministiri Uwacu Julienne wishimira kuba izi nzego zaragiyeho

Aya mahugurwa arimo guhuza abayobozi b’ inama y’igihugu y’abahanzi, abayobozi b’ingaga zose z’abahanzi (federations), RALC, RAC, PSF, ndetse n’abakozi bose ba MINISPOC bafite aho bahuriye n’ubuhanzi muri rusange.

Mu ijambo ryo gutangiza aya mahugurwa Ministiri Uwacu Julienne yagize ati,”Mfata abahanzi bo mu byiciro byose nk’abafatanyabikorwa bakomeye ba Minisiteri nyoboye, ari nayo mpamvu nshima kuba haragiyeho inzego n’ubuyobozi bwazo.” Aha kandi yashimiye abagize uruhare mu gushyiraho izi nzego ndetse anashimira ababarizwa muri izi nzego bishyiriyeho. Yeretse abari muri aya mahugurwa kandi ko mu bikenewe kurebwa harimo n’uburyo ubuhanzi bwatanga umusanzu mu musaruro mbumbe w’igihugu (GTP) haba mu buryo no mumibare bifatika.

Abitabiriye amahugurwa azamara iminsi itatu

Kalisa Mbanda wo muri RGB wayoboye ikiganiro cyatumye abitabiriye aya mahugurwa bagaragaza cyane uruhare rw'itangazamakuru mu kwimakaza ibihangano byimakaza umuco

Aya mahugurwa arimo gutangwa n’abakozi ba Minispoc, abakozi ba RGB, RDB na RALC, akaba yatangijwe kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko azamara iminsi itatu akazasozwa ku cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND