RFL
Kigali

Kigali Jazz Junction: Ibyishimo bicagase mu gitaramo WAJE yakoze, abanyaKigali bifashe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2018 9:10
0


Waje wo muri Nigeria yakoze igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo bicagase n’ubwitabire buri hasi. Ni igitaramo yahuriyemo n’umunyarwanda Muyango Jean Marie ndetse na Neptunez Band imaze kumenyerwa mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki ya 28 rishyira kuwa 29 Nzeli 2018 mu mujyi wa Kigali mu ihema rya Serena Hotel habereye igitaramo ngaruka kwezi gitegurwa na Kigali Jazz Junction. Muri uku kwezi kwa Nzeli hari hatumiwe Waje ufite inkomoko muri Nigeria ndetse n’umunyarwanda Muyango usanzwe ari umutoza w’itorero ‘Urukerereza’.

Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hasi ugereranyije n’ibindi bitaramo byagiye bitegurwa na Kigali Jazz Junction mu mezi yatambutse. Ni igitaramo kandi cyaranzwe n’ibyishimo bicagase cyane ko uwararanganyaga amaso mu bitabiriye iki gitaramo, wabonaga benshi bahugiye ku mbuga nkoranyambaga abandi bahanze amaso ibyaberega ku rubyiniro, umubare w’abirekuraga bakabyina ubarirwa ku ntoki.

Saa tatu n’iminota ibiri (21h 02’) ni bwo Neptunez Band yatangije iki gitaramo yari igeze ku rubyiniro:

Umwe muri bo yamaze iminota nk'icumi akirigita imirya y'intanga, ibintu byanyuze abitariye Igitaramo. Undi nawe yacuranze umwirongi biratinda akomereza ku ngoma arinikiza. Mu ruvangitirane rw'amabara y’amatara, umuziki wakuranwa ku ngoma z'amatwi, Neptunez Band yakomewe amashyi.

Muri iki gitaramo Neptunez Band yunamiye Aretha Franklin uherutse kwitaba Imana, afite inkomoko muri USA. Uyu mugore yamenyekanye nk’umwamikazi w'injyana ya Soul. Bati "Indirimbo ikurikiraho ni iyo kunamira Nyakwigendera Franklin. Imana imuhe iruhuko ridashira." Bahise baririmba indirimbo ye, bakorerwa mu ngata na Muyango.

Muyango Jean Mariye yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 56’ (21h 56’).

Muyango yageze ku rubyiniro agorora ijwi ati "Mwiriwe neza" akomerwa amashyi yungamo ati "Wiriwe neza rugina baririmbana indekwe".  Uyu mugabo ukomeye ku njyana gakondo yari yambaye umukenyero w'umweru n'ishati y'ibara ry'umukara atamirije inigi mu ijosi. Yari agaragiwe n'abasore b'inkorokoro babiri bari bambaye imikenyero y'amasate.

Mbere y'uko atangira kuririmba yasabye abitabiriye igitaramo kuza kumusaba indirimbo bashaka. Abashimira kuba bitabye ubutumire bwa Kigali Jazz Junction. Yahereye ku ndirimbo yise 'Mpore mpore'. Yayifashijwemo byihariye n'itsinda rya Neptunez Band, ayisoza akomerwa amashyi.

Yakurikijeho indirimbo yise 'Karame Nanone'. Yayiririmbye abitariye igitaramo bakoma amashyi, abandi barahagaruka batega amaboko. Yageze ku ndirimbo 'Nimuberwe bakobwa' haseruka abakobwa batatu babyinnye Kinyarwanda. Umudiho wabo wirangiraga binyuze mu mayugi.

Yaririmbye indirimbo yise 'Nyundo we' abagera ku icumi baragaruka barayibyina abandi babyinira aho bari bari mu byicaro byabo. Hanaserutse kandi  Intore ku rubyiniro zanyuze benshi mu mashyi no mu mudiho. Indirimbo ye "Sabizeze" yahagurukije bacye mu bitabiriye Igitaramo, gusa yayiririmbye afashwa byihariye n'abayikunze mu myaka yo hambere n'ubu, aba ari nayo asorezaho.

Waje ufite inkomoko muri Nigeria yatunguwe bikomeye:

Saa tanu n'iminota 06 (23h06’): Mbere y'uko WAJE agera ku rubyiniro Remy wari uyoboye iki gitaramo yabajije niba hari abanya-Nigeria bari mu gitaramo. Yasabye ko hagira abavuga mu cyongereza cy'abanya-Nigeria. Abatsinze bahawe amatike yo kwitabira igitaramo cya Oliver nawe watumiwe muri Kigali Jazz Junction mu Ugushyingo.

Saa tanu n’iminota17’(23h17’)  ni bwo Waje yageze ku rubyiniro yinjiye abaza ab'i Kigali niba bameze neza. Yatangiriye ku ndirimbo yahuriyemo na P Square bise 'Do me'. Yari yambaye imyenda y'ibara rya 'Orange', ikanzu yari yambaye yari ifite pasuwa ndende igaragaza ikimero.

Impeta ku ntoki, umusatsi yarekuye, yiteye na 'make up'. Yavuze ko iyi ndirimbo 'Do me' yayikoranye na P square ubwo yigaga muri kaminuza. Yaririmbye yita cyane ku ijwi rye ahamya ko ariwe ufite ijwi ryiza muri Afurika. Ari ku rubyiniro, mu minota nk'icumi gusa yari amaze gukuramo inkweto. Yavuze ko agiye kuririmba akanyuza abitabiriye igitaramo cye mu rugendo rw'umuziki we.

Akurikije uburyo yacurangiwe, Waje yashimye Neptunez Band, avuga ko byasabye iminsi ibiri kugira ngo babe bamenye indirimbo ze. Yaririmbye 'Coco Baby’yahuriyemo na Diamond, bacye bayizi bamufasha kuyikiriza.

Muri iki gitaramo hari 'table' zariho abantu nka bane mu ntebe umunani zari zateguwe. Hari 'table' zirenga ebyiri zitarangwagaho n'umuntu numwe. Saa tanu n’iminota 50’ (23h50’), igikundi cy'abantu nka 15 bikubuye barataha. Waje yakoreshaga imbaraga nyinshi ku rubyiniro uko ashoboye ariko bikanga abantu bagakomeza kwiyicarira.  Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze abazibyina bahagaze batarenga batanu.

Uyu mugore nawe yavuze ko iwabo muri Nigeria ari umwamikazi ariko ngo ntiyumva ukuntu aririmba batamufasha. Ati " Nta kundi nabigenza uretse kujya mu bafana". Yabikoze atembera mu bitabiriye igitaramo, abasha kubona umugabo n’umugore bahagurutse babyinana nawe.

Yaririmbye indirimbo yahuriyemo na Patoranking 'Left for good' akoresha imbaraga nyinshi abazamura amaboko mu kirere batarenze batanu. Yanononsoye ijwi rye muri iyi ndirimbo akomerwa amashyi. Yavuze ko yigiye ku nguzanyo ya Leta bitewe n'impano ye, ngo yaherewe ubuntu kandi azi agaciro k’impano afite.

Byageze aho asaba abitariye igitaramo cye kumusaba indirimbo bashaka. Bamwe bati ‘Joromi’. Yaririmbye 'Joromi' abantu barahagaruka, aririmba n’izindi yagiye asabwa, bamwe bakanyuzamo bakamwenyura.

Saa sita z’ijoro n'iminota 11 (24h11’) yavuze ko abashimiye kuko bitabiriye igitaramo cye. Avuga ko anyuzwe no kuba ari i Kigali. Mu ndirimbo ashimira yavuze ko 'yiteguye kongera gutumirwa i Kigali.' Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavuze ku isaha ya Saa sita n'iminota 17' .

AMAFOTO:

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bifashe

Remy utegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction

Muyango yagerageje gukora uko ashoboye

Bamwe mu baririmbye bagize Neptunez Band

Hari abizihiwe barabigaragaza

Waje yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yishyura amafaranga ntayabyaze umusaruro


Bruce Melody yari muri iki gitaramo

Uyu musore uteruwe yifurijwe isabukuru y'amavuko


Andi mafoto menshi kandi hano:

REBA HANO UKO WAJE YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO

REBA HANO UKO MUYANGO YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO

AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL-INYARWANDA.COM

VIDEO: ERIC NIYONKURU-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND