RFL
Kigali

KIGALI: Itsinda ry'urubyiruko ryasuye umubyeyi utishoboye ufite abana barya ibyasigaye ku ishuri baturanye -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2018 11:44
1


Mu mujyi wa Kigali biba bigoye ko wakumva ko hari umubyeyi ufite ubuzima bubi kugera ubwo abana be babayeho nabi. Itsinda ry'urubyiruko ryihurije hamwe ribifashijwemo na mugenzi wabo Queen Diane uba muri Canada basuye umubyeyi utishoboye ufite abana barya ibiryo byasigajwe ku ishuri rya Muhima baturanye naryo.



Nyuma y'uko abagize iri tsinda ry'urubyiruko bamenye amakuru y'umubyeyi utishoboye utuye mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge ubana n'abana be bane bose, biyemeje kumusura bakamenya ikibazo afite. Bamusuye banafite ibyo bamushyiriye. Uyu mubyeyi ubana n'abana be bane mu nzu y'icyumba kimwe avuga ko yari ahangayikishijwe n'ibyo abana be barya cyane ko inzara ikunze kubamwicira mu maso.

Aganira na Inyarwanda.com uyu mubyeyi yatangaje ko mu by'ukuri umugabo we yamutaye akajya kwishakira undi mugore. Bagitandukana uyu mugabo yari yaremeye kujya akodeshereza inzu uyu mubyeyi ariko nyuma aza kumwitakana. Ibi byatumye uyu mubyeyi afata icyemezo cyo kwita ku bana be aha akaba yaratangiye azunguza icyakora muri aka kazi yagiye ahuriramo n'ibibazo dore ko yakunze gufungwa cyane. Uku gufungwa kwa hato na hato kwatumye areka gucuruza azunguza kubera ko yabonaga byaratezaga ibibazo abana be.

Queen DianeQueen Diane umunyarwandakazi uba muri Canada aho yiga niwe wafashe iya mbere mu gufasha uyu mubyeyi

Uyu mubyeyi kuri ubu avuga ko acuruza inkwi aba yatoraguye bityo iyo agize Imana akazibona akaba ari bwo abona ibyo ahahira abana be. Yabajijwe n'umunyamakuru niba abana be biga avuga ko n'ubwo batiga bose ariko batatu muri bane biga. Ikindi yabwiye umunyamakuru ni uko iyo nzu abamo n'ubundi bendaga kuyimwirukanamo cyane ko amaze hafi amezi atanu atishyura bityo uru rubyiruko rwamusuye rukaba rwamusubije ibyiringiro.

Denise wavuze mu izina rya bagenzi be yatangarije Inyarwanda.com ko bafashije uyu mubyeyi binyuze kuri mugenzi wabo uba muri Canada uyu uzwi nka Queen Diane uzwi cyane mu gutegura ibitaramo muri Canada cyane ko yakozwe ku mutima n'inkuru y'ubuzima uyu mubyeyi abayemo akifuza kuba yamufasha. Uyu mukobwa avuga ko mu byo bahaye uyu mubyeyi ari ibiribwa ndetse n'ibikoresho binyuranye yakwifashisha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Vuguziga Diane ari nawe mubyeyi wafashijwe n'uru rubyiruko rurangajwe imbere na Queen Diane uba muri Canada yatangaje ko yishimiye cyane iyi nkunga yagenewe. Yavuze ko hari byinshi igiye kumwunganira cyane ko biba bitoroshye. Usibye kuba bamugeneye ibiribwa binyuranye n'ibindi bikoresho uru rubyiruko rwageneye kandi inkunga y'amafaranga uyu mubyeyi ndetse uyu mukobwa Queen Diane uba muri Canada yizeza uyu mubyeyi ko agiye gufata mu nshingano umwe mu bana be akamwishyurira amashuri ndetse akanamufasha mu buzima busanzwe.

Queen DianeQueen DianeQueen DianeQueen DianeUru rubyiruko rwajyanye ibikoresho binyuranyeQueen Diane

Uyu mubyeyi yashyikirijwe impano y'amafaranga yari yagenewe

Queen DianeBafatanye ifoto n'uyu mubyeyi ndetse n'umwe mu bana be

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    izi nkuru nizo tuba dukeneye pe





Inyarwanda BACKGROUND