RFL
Kigali

Kidum agiye kwishimana n'abanyarwanda mu gitaramo azaba yizihiza imyaka 40 avutse na 30 amaze mu muziki

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/10/2014 12:04
1


Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ukwakira nibwo umuhanzi w’icyamamare muri aka karere uzwi ku izina rya Kidum yizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse, akaba agiye no gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali yizihiza iyi sabukuru y’imyaka 40 y’amavuko ndetse akabifatanya n’isabukuru y’imyaka 30 amaze mu muziki.



Nimbona Jean Pierre wamenyekanye ku izina rya Kidum Kibido akomoka mu gihugu cy’u Burundi, akaba yaratangiye muzika mu mwaka w’1984 ari umwana muto cyane kuko yari afite imyaka 10 gusa y’amavuko, ubu akaba arimo kwizihiza imyaka 40 y’amavuko anabifatanya no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze akora umuziki.

Kidum agiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 avutse na 30 amaze mu muziki. Aha yari kumwe na Frankie Joe banakoranye indirimbo

Kidum agiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 avutse na 30 amaze mu muziki. Aha yari kumwe na Frankie Joe banakoranye indirimbo

Mu rwego rwo kurushaho kwishimana n’abakunzi be bo mu Rwanda no mu Burundi dore ko ibi bihugu byose ahamya ko ari iwabo, yateguye ibitaramo bitatu bikomeye harimo bibiri azakorera i Burundi ndetse n’ikindi kimwe azakorera muri Hoteli Serena ya Kigali mu Rwanda. Ibitaramo azakorera i Burundi bizaba ku itariki 22 na 23 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, hanyuma ku itariki 28 Ugushyingo aze gukorera ikindi gitaramo mu mujyi wa Kigali.

Kidum yakoranye indirimbo n'abanyarwanda benshi batandukanye, aha yaririmbanaga na Alpha Rwirangira bakoranye indirimbo zigera kuri ebyiri

Kidum yakoranye indirimbo n'abanyarwanda benshi batandukanye, aha yaririmbanaga na Alpha Rwirangira bakoranye indirimbo zigera kuri ebyiri

Kidum Kibido ni umugabo wubatse, akaba yarashakanye na Francine babyaranye abana batanu ari bo Afande, Chrispin, Grace, Naomi na Natalie, mu muziki we akaba yarabashije kwitabira ibitaramo byinshi bitandukanye hirya no hino ku isi, abasha kwegukana ibihembo n’amashimwe menshi, imyaka 30 amaze mu muzika akaba ashimangira ko afite ubunararibonye nyabwo muri uyu mwuga.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    TURAMUTEGEREJE KARIBU UBUTUMWA BWIZA ANJYIRA





Inyarwanda BACKGROUND