RFL
Kigali

Kendrick Lamar ni we uri gutunganya umuziki uzakoreshwa muri filime Black Panther

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/01/2018 16:04
0


Filime Black Panther iri mu zitegerejwe cyane muri 2018 dore ko izasohoka mu kwezi gutaha ku itariki 16. Iyi filime ifite umwihariko w’uko ariyo iri mu bwoko bwa Superhero ariko ikaba ikinamo abirabura benshi ari bo bakinnyi b’imena.



Ibintu byarushijeho kuba ibindi ubwo hatangazwaga ko Kendrick Lamar ari we uri gutunganya umuziki uzongerwa muri iyi ndirimbo. Black Panther izagaragaramo abakinnyi nka Chadwick Boseman, Michael B Jordan, Lupita Nyong’o, Danai Gurira, Forest Whitaker n’abandi benshi harimo n’umugande Florence Kasumba. Iyi filime yaravuzwe cyane cyane mu birabura bo muri Amerika.

Black Panther ni imwe muri filime zitegerejwe cyane 

Amashusho ya Black Panther yafatiwe muri Atlanta andi afatirwa muri Koreya y’Amajepfo mu mujyi wa Busan, iyi filime kandi yiganjemo abirabura, n’umuyobozi wayo Ryan Coogler ni umwirabura, ibintu bidasanzwe kuri filime yo mu bwoko bwa superhero. Kendrick Lamar icyo ari gukora ni umuziki (soundtrack) uzakoreshwa muri iyi filime, ni mu gihe izindi ndirimbo ziri muri iyi filime zagiye gukorerwa muri Afurika y’Epfo no muri Senegal.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND