RFL
Kigali

Kane murumuna wa Christopher yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndi mu rukundo'-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/02/2018 12:22
8


U Rwanda ruri kunguka impano nshya z'abahanzi batandukanye muri uyu mwaka wa 2018. Umuhanzi Kane ni umwe mu batangiye muzika ku mugaragaro, akaba ari murumuna wa Christopher.



Kane (Inshuti Prosper) arakataje mu muziki aho yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Ndi mu rukundo' nyuma y'iyo yahereyeho yise 'Sweet love'. Umuhanzi Kane yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba kera afite imyaka 8, yatangarije Inyarwanda.com impamvu yahisemo gutangira umuziki ku mugaragaro iki gihe. Yagize ati:

Nahisemo gutangira muzika ku mugaragaro kubera ko ubu mfite umwanya n'uburyo bwo kubikora neza, nashoboraga kubikora kera gusa abandeberera bashoboraga kubifata nk'ibindangaza ariko ubu ngubu mbona iki aricyo gihe cyiza cyo gukora Muzika.

Indirimbo nshya ya Kane

Indirimbo nshya Ndi mu rukundo ya Kane

Icyemezo cyo gukora muzika Kane avuga ko ari kimwe mu byo yabanje gutekerezaho bihagije cyane ko mukuru we Muneza Christopher ari we mujyanama we mukuru uri no kumufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Christopher

Christopher umujyanama wa murumuna we Kane

Kane atangaza ko kimwe mu byo azaniye abanyarwanda ari ukubaririmbira indirimbo nziza ziririmbye neza zirimo ubutumwa bwagirira akamaro buri wese. Kane arasaba abakunzi b'ibihangano bye gukomeza gusangiza ibikorwa bye inshuti zabo cyane ko yiteguye nawe guhozaho.  

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Ndi mu rukundo y'umuhanzi Kane 

Indirimbo Kane yahereyeho yitwa Sweetest Love






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Leegun6 years ago
    In too kbs
  • Manu6 years ago
    Ko numva Se aririmba nka mukuru we? Nagerageze aririmbe irindi jwi kugirango tuzaba she kubatandukanya
  • TETA UWASE6 years ago
    haaaa uyu se ni mururmuna wa christopher hehe ?kereka niba ari uwo mu muryango wa kure gusa impano ye Imana iyikuze,gusa mujye muduha amakuru y'ukuri apana kutubeshya ibintu bamwe tuzi neza.merci
  • yvan6 years ago
    uyu musore afite impano ahubwo nakomereze ho
  • Claude6 years ago
    Uyu musore ari talented kabisa,nakomereze aho
  • tuyishime jean D'AMOUR 6 years ago
    Uyu cane ndumva arimo neza. Biratangaje kumva abizi cyane ku ndirimbo ya 2 ubwo Iya gatatu ntizaba itwika Wana. Bro courage I m stay behind you. Energy persistent. Navuga byinshi kuko yanyubatse. Grow up and succes I wish.
  • Danny6 years ago
    Iyamuremyepacifique@gmail.Com
  • ehud5 years ago
    Ubwo se urahakana ko atari murumuna we gute? Njye turaturanye ndamuzi neza. Nibyo nimurumuna we





Inyarwanda BACKGROUND