U Rwanda ruri kunguka impano nshya z'abahanzi batandukanye muri uyu mwaka wa 2018. Umuhanzi Kane ni umwe mu batangiye muzika ku mugaragaro, akaba ari murumuna wa Christopher.
Kane (Inshuti Prosper) arakataje mu muziki aho yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Ndi mu rukundo' nyuma y'iyo yahereyeho yise 'Sweet love'. Umuhanzi Kane yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba kera afite imyaka 8, yatangarije Inyarwanda.com impamvu yahisemo gutangira umuziki ku mugaragaro iki gihe. Yagize ati:
Nahisemo gutangira muzika ku mugaragaro kubera ko ubu mfite umwanya n'uburyo bwo kubikora neza, nashoboraga kubikora kera gusa abandeberera bashoboraga kubifata nk'ibindangaza ariko ubu ngubu mbona iki aricyo gihe cyiza cyo gukora Muzika.
Indirimbo nshya Ndi mu rukundo ya Kane
Icyemezo cyo gukora muzika Kane avuga ko ari kimwe mu byo yabanje gutekerezaho bihagije cyane ko mukuru we Muneza Christopher ari we mujyanama we mukuru uri no kumufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Christopher umujyanama wa murumuna we Kane
Kane atangaza ko kimwe mu byo azaniye abanyarwanda ari ukubaririmbira indirimbo nziza ziririmbye neza zirimo ubutumwa bwagirira akamaro buri wese. Kane arasaba abakunzi b'ibihangano bye gukomeza gusangiza ibikorwa bye inshuti zabo cyane ko yiteguye nawe guhozaho.
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Ndi mu rukundo y'umuhanzi Kane
TANGA IGITECYEREZO