RFL
Kigali

Just Family bashyize hanze indirimbo ‘Single Boy’ n’amashusho yayo bakoranye n’umurundi R Flow –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2018 15:35
0


Itsinda rya Just Family ni rimwe mu yakoze amazina hano mu Rwanda, icyakora nyuma y’igihe bakora aba bahanzi bahuye n’ibibazo biba ngombwa ko baba batandukanye, icyakora nyuma y’imyaka ibiri badakorana baje kongera kwisuganya kuri ubu bakaba bakataje mu rugendo rwa muzika.



Just Fasmily kuri ubu igizwe n’abasore batatu; Bahati, Chris na Jimmy kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere muri 2018, iyi ikaba indirimbo bakoranye n’umuhanzi w’Umurundi R Flow, iyi ikaba indirimbo bakoranye n’umunyamahanga wa mbere ibintu bo batangaza ko babyishimiye gutangira umwaka bashyira hanze indirimbo bakoranye n’umuhanzi w’Umurundi.

Babajijwe urugendo rwo gukorana na R Flow n’impamvu ariwe bahisemo abagize itsinda rya Just Family babwiye Inyarwanda.com ko bamuhisemo kuko ari umwe mu bahanzi bari batarakorana nabandi ba hano benshi, ikindi ni umwe mu bahanzi bagezweho i Burundi  kuba rero baramuhisemo byatumye bamutegera aza i Kigali ahakorewe iyi ndirimbo yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

r flowR Flow umurundi wakoranye na Just Family

Just Family bavuga ko bafite inyota yo kongera kwisanga muri Primus Guma Guma Super Star cyane ko bayiherukamo cyera, bamaze gukora indirimbo nyinshi cyane izo bakoze muri 2017 zirimo iyitwa ; Hummer,Nashiriyemo, Nzasara n’izindi nyinshi.

Reba hano indirimbo ‘Single Boy’ Just Family yakoranye na R Flow







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND