RFL
Kigali

Jean Rutabana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Eva wanjye’ yatuye abakundana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/04/2017 9:13
1


Jean Rutabana ni umuhanzi ukorera umuziki muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo yise Eva wanjye, akaba ari impano Jean Rutabana yageneye abakundana nkuko yabitangarije Inyarwanda.com



Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze nyuma y’igihe gito uyu muhanzi ashyize hanze amajwi yayo. Jean Rutabana ni umusore uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda aho indirimbo ze iyo uzumvise usangamo ubuhanga mu myandikire ndetse by’umwihariko akaba afite ijwi ryiza, ibyo byose bikagaragaza ko ejo he mu muziki ari heza.

Jean Rutabana avuga ko nubwo ishuri ritamuha umwanya uhagije wo gukora umuziki, ngo abakunzi be bahishiwe byinshi kuko ateganya gukora ibitaramo no gukora izindi ndirimbo nshya hamwe n’amashusho yazo. Muri iyi ndirimbo ye yise Eva wanjye, Jean Rutabana agira ati “Burya abakundana bitana utuzina,...Nakwise Eva wanjye nzakubera Adam, nzagutetesha, twibere twenyine”

REBA HANO 'EVA WANJYE' YA JEAN RUTABANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Titi Thierry Inganji7 years ago
    Congz musore, ndabona ibintu ari neza kbsaaa





Inyarwanda BACKGROUND