RFL
Kigali

Jay-Z yatangaje ko umubano hagati ye n’umugore we Beyonce wari umaze igihe urangwa n’ibinyoma gusa

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/07/2017 9:05
1


Abinyujije mu cyegeranyo gito yise ’Footnotes for 4:44’ Jay-Z waranzwe no gusaba imbabazi ku bijyanye n’amakuru yagiye avugwaho yo guca inyuma Beyonce,yavuze ko umubano wabo wari umaze igihe urangwa no kutabwizanya ukuri hagati yabo.



Ibi abitangaje nyuma yaho umugore we ari we wari wafashe iya mbere abishyira hanze mu minsi ishize ubwo yamurikaga alubumu ye yise ‘Lemonade’. Iki cyegeranyo kimara iminota cumi n’umwe,gikubiyemo ibiganiro bivuga ku bijyanye n’umubano hagati ye n’abagore ndetse n’ibindi biganiro yagiye agirana n’ibyamamare bitandukanye birimo:Chris Rock,Will Smith,Kendrick Lamar,Meek Mill,Chris Paul,Jese Williams,Aziz Mansari na Mahershala Ali.

Muri ibi biganiro avuga ku mubano we na Beyonce hari aho agira ati”Ubu ni ubuzima bwanjye nyakuri,aha ndi nahubatse umubano uhambaye uteri ushingiye ku kuri 100%”. Jay-Z akomeza avuga ko bahisemo gusenya ibibi byose bagatangira bundi bushya akavuga ko iki ari ikintu gikomeye akoze mu buzima bwe. Uyu mugabo yongeyeho ko atazibagirwa umunsi yinginga umugore we Beyonce washakaga kumusiga ubwo bari mu biruhuko.

Asobanura impamvu alubumu 4:44 yayituye Beyonce mbere y’undi uwo ari we wese, Jay-Z yavuze ko ari uburyo bwo guha uburemere iyi alubumu gusa akongeraho ko atari urwitwazo kuko nayo ari nziza ubwayo.

Beyonce na Jay-Z babanaga mu buryo bw’ikinyoma.

Source:People






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • df6 years ago
    Ni danger





Inyarwanda BACKGROUND