RFL
Kigali

Jay Polly yahaye gasopo bagenzi be bifuza gukora indi Tuff Gangs atarimo, ahita atangaza impamvu 2 zabatandukanyije

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/06/2017 12:17
3


Inkundura yo kurwanira izina Tuff Gangz ikomeje guhindura isura, ibintu byahindutse nyuma yaho Green P atangarije muri kimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda ko P Fla nafungurwa bazahita bakora indi Tuff gang itarimo Jay polly, ibi byatumye uyu muraperi abaha gasopo kuri iri zina.



Mu kiganiro kirekire Jay Polly yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yanagurutse ku mpamvu nyayo yatumye batandukana aho yashyize mu majwi cyane Bull Dogg.

Tumubajije ku byatangajwe na mugenzi we(Green P) by'uko barindiriye P Fla ngo bakore Tuff Gang nshya atazaba arimo, aha Jay Polly yahise abaha gasopo abibutsa ko nta kompanyi ebyiri zitiranywa ziba mu gihugu kimwe, aha akaba yatangaje ko niba bashaka kugaruka muri Tuff Gang bayigarukamo ariko ibyo gukora indi byo bitakunda kuko ihari yanditse kandi izwi mu buryo bw’amategeko.

Jay Polly yagize ati ” Ese kuki bumva bakora Tuff Gang kandi barayivuyemo? Urumva bo bafite ikibazo. Bariya barashutswe, hari propaganda y’umugabo witwa Bull Dogg … basezereye Tuff Gang ku mugaragaro ngira ngo namwe murabizi…” ,Jay Polly yakomeje atsembera aba basore ko bitashoboka ko bakora Tuff Gang we atarimo. Jay Polly ati “ Nibashaka kugira bakore Tuff Gang ntarimo ntabwo bizabashobokera kuko izina rifite aho ryanditse…”

Uyu muraperi wagiranye ikiganiro kirekire n’umunyamakuru yavuze ko yiteguye gufasha buri wese uzashaka kugaruka muri Tuff Gang, aha akaba yongeye guhamya ko izina Tuff Gangs ryanditse mu bitabo bya leta nka kompanyi izwi, yandikishijwe n'aba Tuff Gangs n’abafatanyabikorwa. Mu banyamuryango baryo Green P, Bull Dogg ndetse na Fireman ntabarimo gusa Jay Polly we agahamya ko babishatse bikosoye basubira mu itsinda.

Abajijwe niba ntacyo byamutwara baramutse bakoze irindi tsinda niyo bataryita Tuff Gangs cyane ko hari n’irindi tsinda bari barakoze. Yongeyeho ko yakwishimira kubabona bakora ndetse anaboneraho kongera kubwira umunyamakuru ko akunda impano z'aba basore bahoranye mu itsinda rya Tuff Gangs.

tuff gangzTuff Gang ikomeje guteza impagarara hagati y'abasore bayihozemo

Agaruka ku ngingo ebyiri ubundi batumvikanyeho bigatuma batandukana Jay Polly yavuze ko yashakaga kwinjiza abandi bana mu itsinda ariko bagenzi be ntibabibone neza dore ko we ahamya ko bo bumvaga ko niba baramamaye mu itsinda ntawundi wo kuryinjiramo nkuko Jay Polly abitangaza mu gihe we yari arajwe ishinga no kongeramo abandi aho yavuze mu mazina Khalfan ndetse na Romeo n'ubundi bari kumwe muri Tuff Gangs nshya.

Usibye iki, ariko Jay Polly asanga impamvu yo gutandukana kwabo ari uko Bull Dogg ngo yaba yaribeshye ko imbaraga za Jay Polly ziri muri Tuff Gangs bityo agahitamo kuyisenya ngo abone uko asigara ayoboye hiphop mu Rwanda nkuko ngo yahoraga amubwira ko Jay Polly ari uwa mbere we agakurikira, Jay Polly ati” Urumva yahoraga ambwira ko arinjye muraperi wa mbere agakurikira, namubwira Riderman ntamwumve, rero yumvaga ko imbaraga zanjye zishingiye kuri Tuff Gang ko nayisenya azahita afata umwanya wa mbere kuko azaba anciye intege…”

Twibukiranye ko iyi nkundura yongeye kubura mu gihe bari bamaze iminsi baracecetse dore ko kuva Tuff Gangs yasenyuka Jay Polly yahise akora indi nshya bagenzi be nabo bagahita bakora Stone Church aya matsinda yose akaba yarakomeje kugaragaza intege nke mu bikorwa kugeza ubwo asa nk'atagihari. Iyi nkundura ikaba rero yubuwe n’amagambo Green P aherutse gutangaza mu binyamakuru ko P Fla nafungurwa bazahita bakora Tuff Gang nshya.

UMVA HANO ICYO JAY POLLY YATANGAJE KU CYIFUZO CY'ABASHAKA GUKORA INDI TUFF GANGS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime niyo6 years ago
    Aba bahungu bashaka kwitendenka ngo barakora Tuff gang, simperuka bakora Stone Church?? yagiye he? yarangiye ite? yakoze iki? none ngo barashaka kongera gukora Tuff gang nshyshya itarimo Jay polly?? very silly, none se niba baritandukanyije na Jay polly ubu uyu jay polly niba yarayandishije akaba ayifitiye na Stamp barumva bazahera hehe?? smoking weed just (ibyo jay polly yavuze green pe ahugiyemo ni Mugo na kaps) ibinini bizamusaza ahubwo
  • wadjaz6 years ago
    abo batipe ni fo reka noneho too much irenge imbibi zigihugu ngo noneho baragira ishyari rirenze jay polly arabarenze rwose ibyo bakora byose icyambere ni super star bose niki nibatuze umusaza ajye mbere bahugire muri za mugo gusa nibamusabe imbabazi abashyiremo nahubundi akabo karashobotse
  • Talemwa 6 years ago
    #Jaypolly Bareke Rwose Kora Umuziki Wae Ubareke Reka Ibyo Gusubizanya Nabo , Bagiye Bavugango Barayigusigiye Nonese Wowe Ntubona Ko #Khalifan Araza Guca Kuri Green P Bareke Rwose, Buriya Ubugabo Butisubiyeho Bubyara Ububwa, Nibagusange Mwongere Mukorane Bareke Amagambo, Kuko Erega Iminsi Yo Irino Kubasiga Byumwihariko Green Na Fireman Bagendeye Mukigare..! Jaypolly Ubu Woe Ntubona Ko Green Ari Ukugutesha Umutwe Gsa Hahahaha





Inyarwanda BACKGROUND