Mu rwego rwo kwamamaza urumogi ndetse no gukomeza guhesha agaciro izina rye, umuryango wa Bob Marley wahisemo gukoresha izina rye nk’ikirango gishya kizajya gikoreshwa ku bwoko bw’urumogi rugiye kujya ku isoko.
Ikinyamakuru The Telegraph dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi, umuryango wa nyakwigendera Bob Marley wabyumvikanyeho n’ikigo cy’ubucuruzi cyo muri leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa Privateer Holdings aho uru rumogi ruzahabwa izina rya “Marley Natural” tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanura umwimerere wa Marley
Bob Marley yakundaga gukoresha itabi ry'urumogi
Iki kigo kivuga ko uru rumogi ruzajya ku isoko mu mwaka w’2015 rukazajya rucuruzwa ahantu hose hemerewe n’amategeko gukunda urumogi.Umukozi w’iki kigo yavuze ko ibi babikoze mu rwego rwo gukomeza kumuhesha icyubahiro dore ko nawe yakundaga gukoresha urumogi.
Iki nicyo kirango kizakoreshwa kuri urwo rumogi
Umuhungu wa Bob Marley witwa Rohan Marley yavuze ko bifuje gukorana n’iki kigo mu rwego rwo guhesha se icyubahiro ku bintu yakundaga.Naho umukobwa wa Bob Marley witwa Cedella ko iyo aramuka akiriho,Bob Marley yari kwishimira ko abantu bamaze kumva akamaro k’icyatsi cy’urumogi.
Yagize ati:Papa yavumbuye ko icyatsi ari ikintu gikiza kandi gifite imbaraga zo gufasha umuntu kubaho neza mu buryo bw’umwuka ndetse no gutuma umuntu abasha kwitekerezaho neza ndetse akanisanisha n’aho ari.Ndakeka ko yakwishimira iki gikorwa.”
Aha, Bob Marley yari asohotse mu rukiko rwa Marylebone Magistrates mu Bwongereza aho yari amaze gucibwa amande y'ama pound 50 nyuma yo gufatanwa urumogi
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko kizanakora ubuvugizi ku rumogi ndetse no gufasha abantu gusobanukirwa byinshi kuri rwo dore ko benshi barusebya kandi batazi ibyiza byarwo.
Usibya gucuruza urumogi nyirizina rwitiriwe Bob Marley iki kigo kizajya kinacuruza ibindi bicuruzwa bikomoka kuri iki cyatsi cy’urumogi nk’amavuta yo kwisiga ndetse n’imibavu(perfum).
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO