RFL
Kigali

IWAWA: Umusore wikundiye Miss Iradukunda Liliane yamutumyeho umunyamakuru-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/05/2018 8:38
1


Mu minsi ishize ni bwo Miss Rwanda Iradukunda Liliane aherekejwe n’uwamubanjirije Miss Iradukunda Elsa berekeje mu kigo ngororamuco cya Iwawa ahari hagiye gusorezwa amasomo y’icyiciro cya 15 cy’urubyiruko rwagiye ruhugurirwa muri iki kirwa. Nyuma yo kuganiriza urubyiruko, umwe mu basore baba Iwawa yikundiye Miss Iradukunda Liliane.



Nyuma yo gukunda bikomeye uburyo Miss Rwanda Iradukunda Liliane yabaganirije umusore witwa Iradukunda Fabrice kwihangana byaramunaniye ubundi ashyira ku ruhande umunyamakuru amuganiriza byimbitse uko yabonye Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’uburyo yamukunze bikomeye. Uyu musore yatangiye agira ati”Nyampinga ni umukobwa mwiza uvuga neza nabibonye uriya munahuye mwanaganira mukagirana urugwiro nabonye ntaribi rye pe…”

Uyu musore yakomeje kuganiriza umunyamakuru wa Inyarwanda.com ku mpanuro Nyampinga yabahaye anagaruka by’umwihariko ku mukoro yabahaye wo kuba aba mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yatangaje ko kuba Nyampinga w’u Rwanda yabashije guhagarara imbere y’imbaga y’abasore akabagira inama nta kuntu batazumva, aha akaba yagize ati”Kubona umukobwa nk'uriya ahagarara imbere y’imbaga y’abahungu tuba muri iki kirwa akatugira inama pe… nta kuntu tutamwumva.”

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda Iradukunda Liliane yafatanye ifoto n'uru rubyiruko, ku ifotro iri hejuru igaragaza Miss Rwanda aganira n'umwe mu rubyiruko ruri guhugurirwa ku kirwa cya Iwawa aho yabaganirije akabagira inama 

Uyu musore asoza iki kiganiro yatumye umunyamakuru kuri Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane. Yagize ati” Nyampinga mumumbwirire muti uriya muhungu yagukunze niba umutima waberetse ahangaha ari nawo ugirira abandi ewana Imana izamwihere umugisha kabisa.” Tubibutse ko Nyampinga w’u Rwanda yasuye ikigo cya Iwawa muri gahunda y’Urugendo yari ari kugirira mu ntara y’Uburengerazuba aho yaniyamamarije mbere y'uko yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018.

REBA HANO IKIGANIRO CY'UYU MUSORE WATUMYEHO MISS IRADUKUNDA LILIANE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Winnie5 years ago
    Wow miss ni Sawa kbsa biba byiza kbsa peeee.





Inyarwanda BACKGROUND