RFL
Kigali

Itsinda rya Sauti Sol ryashyizeho abarihagarariye mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/04/2017 12:12
0


Sauti Sol ni itsinda rimaze kwamamara muri Afurika yose, iri tsinda riherutse mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri muri 2016 mu gitaramo bakoreye muri Expo Ground i Gikondo kuri ubu ryamaze gushyiraho abarihagarariye mu Rwanda.



Ibi byashyizwe hanze na Bruce Twagira abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook aho mu magambo ye y’icyongereza yagize ati” Officially @SautiSol's booking agent in Rwanda ! Thank you baba God#Rockevents moves ! More plans coming your way.” Aya magambo yahamyaga ko iri tsinda ryamaze kubona urihagarariye mu Rwanda ndetse ushaka kuritumira akaba yanyura kuri aba barihagarariye.

sautisautiSauti Sol ubwo baheruka mu Rwanda mu gitaramo, aha bari bakiriwe na Bruce Twagira umuyobozi wa Rock Events

Nyuma yo kubona iyi nyandiko twavuganye na Twagira Bruce, umuyobozi wa Rock Events, maze aduhamiriza ko koko yemeranyije na Sauti Sol ibijyanye no kubabera 'Booking agent' mu Rwanda.

bruce

Bruce Twagira niwe witangarije ko we na kompanyi ye bahagarariye Sauti Sol mu Rwanda

REBA HANO ISABELLA INDIRIMBO YA SAUTI SOL YAMAMAYE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND