Iradukunda Elsa ni we uherutse gutorwa mu minsi ishize nka Nyampinga w’u Rwanda 2017, iyo usuye uyu mukobwa iwabo mu rugo usanga ari umwana usanzwe mu rugo, aho aba ari mu mirimo ariko na none aba ari kwakira abashyitsi bose baza kumushimira no kumwifuriza ikaze ku nshingano nshya afashe. Twamusuye mu rugo tugirana ikiganiro kirambuye.
Mu rugendo twagiriye mu rugo kwa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa i Gikondo ho mu mujyi wa Kigali, yatangiye atwakira mu rugo iwabo ubundi aduha umwanya turaganira, aho twamubajije ibibazo binyuranye na we agenda atumara amatsiko nk'uko bigaragara mu mashusho ari hasi y’iyi nkuru.
Miss Elsa Iradukunda mu rugo iwabo
Miss Iradukunda Elsa twasanze ari gukora uturimo two mu rugo dusanzwe aho yarari guhanagura no gukora isuku ku nzu, twagiranye ikiganiro kirambuye twibanda ku buzima busanzwe kuva akiri umwana kugeza abaye Nyampinga w'u Rwanda. Miss Iradukunda yadutangarije ko yavukiye mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya ndetse adutangariza byinshi mu bwana bwe, mu masomo ndetse n'ubu ari we Nyampinga w’u Rwanda 2017.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA MISS RWANDA 2017 MU RUGO IWABO
TANGA IGITECYEREZO