RFL
Kigali

Imbwa zarinze imva ya nyakwigendera Ssemwanga Ivan ziteshesha abashakaga kwiba amashilingi yashyinguranywe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2017 14:35
0


Mu minsi yashize umukire washinze itsinda rya Rich Gang, Ssemwanga Ivan yitabye Imana havugwa byinshi ku ishyingurwa rye kuba yarahyinguranywe Milliyoni 15 z’amashilingi y’I Bugande ndetse abagize itsinda rya Rich Gang bakaba barifuzaga gushyira andi mashilingi mu mva ye ariko kubw’impamvu z’umutekano bagashyiramo Miliyoni 15 gusa.



Ni ibintu bitavuzweho rumwe na benshi ndetse na bamwe mu bayobozi bagaragazako iryo ari ishinyagura ku bakene bitaba Imana ndetse ko ari iteshagaciro ku mashilingi cyane ko ngo hari ibindi byinshi yari gukoreshwamo. Nyuma yo gushyingurwa iwabo ku ivuko muri Nakaliro ahazwi nka Kayunga, hashyizweho abazajya barinda umutekano w’iyi mva ariko kubera ikibazo cyo kwishyurwa nabi baje kwivana ku kazi mu byumweru bibiri bishize.

Ssemwanga

Mu mva ya nyakwigendera Ssemwanga habanje gusaswamo amashillingi nk'ikimenyetso cy'uko yari atunze amafaranga menshi

Mu gihe gito cyane bigaragaye ko abarindaga iyo mva batakiyirinda, abajura batangiye kugenderera iyi mva ya nyakwigendera Ssemwanga, wahoze ari umugabo wa Zari banabyaranye abana batatu ariko kuri ubu Zari akaba abana na Diamond. Abajura bakaba bari banatangira gucukura bashakisha ko bagera ku mafaranga yajugunywe mu mva ya Ssemwanga.

Ssemwanga

Ssemwanga yahoze ari umugabo wa Zari

Ssemwanga

Zari n'abana be yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga

Mu gihe abo bajura bari bafite icyizere cyinshi cyo gukura amashillingi menshi mu mva kuko bari bamaze gucukura bageze kure, ku bw’amahirwe make haje kuza imbwa zibuza amahoro abo bajura bataragera hasi aho amashillingi ari, bava muri wa mwobo bariruka. Imbwa ziba zibatesheje amaramuko bari biteze kuvana mu mva.

Ssemwanga

Uyu ni wo mwobo abajura bari bamaze gucukura ku mva ya Ssemwanga ubwo imbwa zabateshaga

Ibijyanye n’abarindaga imva ya Ssemwanga bari baremerewe kujya bishyurwa Milliyoni y’amashillingi ya Uganda, bari bamaze guhembwa ibihumbi 60,000 by’amashillingi babonye bishyurwa nabi bivana ku kazi. Kuri ubu iyi mva yarasanwe ndetse ifite n’abarinzi bashya nk’uko byatangajwe n’abagize umuryango wa nyakwigendera ubwo bari bari mu nama yo gushaka uburyo bukwiye bwo kurindamo iyo mva ngo bamenye ko ifite umutekano wose uhagije.

Ssemwanga

Nyakwigendera Ssemwanga aha yari kumwe na bagenzi be bagizze itsinda rya Rich Gang yashyinze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND