Nyuma y’imyaka ine yari amaze yiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), umuhanzikazi Knowless Butera kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kumurika umushinga w’igitabo cye gisoza iki kiciro, gusa ngo ntibirangiriye aha kuko ateganya gukomeza akaminuza ku rwego rwisumbuyeho.
Butera Knowless wigaga ibijyanye n’imari (Finance), yageze muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2013. Umushinga w’igitabo yamuritse (defense) akaba yawuhaye umutwe ugira uti “The role of marketing strategies on performance of music Industry in Rwanda”, tugenekereje mu Kinyarwanda ni Umumaro w’uburyo bwo kwamamaza ku mikorere y’uruganda rw’umuziki mu Rwanda.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, tumubajije impamvu yahisemo gukora igitabo kigaruka ku muziki nyarwanda, mu magambo ye, Butera Knowless yagize ati:
Impamvu nahisemo gukora research(ubushakashatsi)kuri iyi topic(nsanganyamatsiko)ni uko buri gihe mpora nshyize umutima ku kazi kanjye nkora ku buririmbyi kandi umunsi ku munsi mpora nshaka impinduka mu buryo bugaragara. So, iyo ushaka impinduka mu buzima ubanza gutekereza bwa mbere kubyo ubona bitagenda cyangwa byagukosora no guhindura akaba aribyo wibandaho ukamenya aho bipfira ukabishakira igisubizo. Knowless
Butera Knowless mu byishimo bikomeye, arava mu bwiza ajya mu bundi
Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma yo kumurika iki gitabo, Butera Knowlss yagize ati “ Uyu mwaka ni uw’amateka kuri njye. Ndanezerewe cyane kandi ndashimira Nyagasani cyane kuko yagiye ambera byose ku buryo burenze ubwo njye natekerezaga.”
Uretse umufasha we, Ishimwe Clement wamubaye hafi, uyu muhanzikazi aganira na Inyarwanda.com yaboneyeho gushimira byimazeyo inshuti bahuriye ku ishuri zamubaye hafi, ubuyobozi bw’ikigo n’uwamukurikiraniye hafi mu kwandika igitabo cye(supervisor).
Ati “Ndanashima byimazeyo umufasha wanjye kubwo kunshyigikira kuva ntangiye ishuri kugeza uyu munsi. Hagati aho ariko ndanashimira cyane inshuti twabanye mu buzima bw’ishuri kuko zambaye hafi ndetse twafatanije muri byose, izo ni Rosine Fils Adam, Manzi, Evode, Dany, Pilot, ndetse na Gilbert, ariko kandi ntibagiwe supervisor wanjye kubwitange no kumba hafi mu gihe nateguraga igitabo. Aba lectures bose nabo twabanye mu bihe by’ishuri ndabashima ku bumenyi bampaye ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.”
Umutware we, Clement Ishimwe, wari wamuherekeje, yamushimiye bikomeye intambwe yateye
Mu gihe cyashize Knowless Butera yigeze gutangaza ko kimwe mu byo yishimira yungukiye mu muziki harimo kuba yarakuyemo ubushobozi bushobora kumwishyurira kaminuza. Tuganira uyu muhanzikazi yashimangiye ko ntakabuza anateganya guhita akomeza amasomo. Ati "Amasomo yo ngomba gukomeza na masters nta kabuza."
Tubibutse ko muri iki cyumweru dusoza, ari nabwo Butera Knowless uherutse gukora indirimbo yise Ujumbe, yakiriye inkuru nziza y'uko indirimbo ye 'Ko nashize', ari imwe muzatoranijwe ku mugabane wa Afrika mu ndirimbo zifite amashusho meza akoze mu buryo bwa gakondo nyafurika mu bihembo bya WATSUP TV Africa Music Video Awards, ibihembo bitegurirwa mu gihugu cya Ghana. Mu ntangiriro z'uku kwezi ku Ukwakira kandi ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko ku itariki ya 01, uyu muhanzikazi yaboneyeho gusangiza abakunzi be ko atewe ishema no kuba yiteguye kwibaruka imfura ye ubwo yashyiraga ifoto imugaragaza atwite kuri Instagram ye.
TANGA IGITECYEREZO