RFL
Kigali

Ikiganiro na Butera Knowless wamuritse igitabo gisoza icyiciro cya 2 cya kaminuza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/10/2016 18:45
15


Nyuma y’imyaka ine yari amaze yiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), umuhanzikazi Knowless Butera kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kumurika umushinga w’igitabo cye gisoza iki kiciro, gusa ngo ntibirangiriye aha kuko ateganya gukomeza akaminuza ku rwego rwisumbuyeho.



Butera Knowless wigaga ibijyanye n’imari (Finance), yageze muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2013. Umushinga w’igitabo yamuritse (defense) akaba yawuhaye umutwe ugira uti “The role of marketing strategies on performance of music Industry in Rwanda”, tugenekereje mu Kinyarwanda ni Umumaro w’uburyo bwo kwamamaza ku mikorere y’uruganda rw’umuziki mu Rwanda.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, tumubajije impamvu yahisemo gukora igitabo kigaruka ku muziki nyarwanda, mu magambo ye, Butera Knowless yagize ati:

Impamvu nahisemo gukora research(ubushakashatsi)kuri iyi topic(nsanganyamatsiko)ni uko buri gihe mpora nshyize umutima ku kazi kanjye nkora ku buririmbyi kandi umunsi ku munsi mpora nshaka  impinduka mu buryo bugaragara. So, iyo ushaka impinduka mu buzima ubanza gutekereza  bwa mbere kubyo ubona bitagenda cyangwa byagukosora no guhindura akaba aribyo wibandaho ukamenya aho bipfira ukabishakira igisubizo. Knowless

knowless

Butera Knowless mu byishimo bikomeye, arava mu bwiza ajya mu bundi

Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma yo kumurika iki gitabo, Butera Knowlss yagize ati “ Uyu mwaka ni uw’amateka kuri njye. Ndanezerewe cyane kandi ndashimira Nyagasani cyane kuko yagiye ambera byose ku buryo burenze ubwo njye natekerezaga.”

Uretse umufasha we, Ishimwe Clement wamubaye hafi, uyu muhanzikazi aganira na Inyarwanda.com yaboneyeho gushimira byimazeyo inshuti bahuriye ku ishuri zamubaye hafi, ubuyobozi bw’ikigo n’uwamukurikiraniye hafi mu kwandika igitabo cye(supervisor).

Ati “Ndanashima byimazeyo umufasha wanjye kubwo kunshyigikira kuva ntangiye ishuri kugeza uyu munsi. Hagati aho ariko ndanashimira cyane inshuti twabanye mu buzima bw’ishuri kuko zambaye hafi ndetse twafatanije muri byose, izo ni Rosine Fils Adam, Manzi, Evode, Dany, Pilot, ndetse na Gilbert, ariko kandi ntibagiwe supervisor wanjye kubwitange no kumba hafi  mu gihe nateguraga igitabo. Aba lectures bose nabo twabanye mu bihe by’ishuri ndabashima ku bumenyi bampaye ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.”

Clement

Umutware we, Clement Ishimwe, wari wamuherekeje, yamushimiye bikomeye intambwe yateye

Mu gihe cyashize Knowless Butera yigeze gutangaza ko kimwe mu byo yishimira yungukiye mu muziki harimo kuba yarakuyemo ubushobozi bushobora kumwishyurira kaminuza.  Tuganira uyu muhanzikazi yashimangiye ko ntakabuza anateganya guhita akomeza amasomo. Ati "Amasomo yo ngomba gukomeza na masters nta kabuza."

Tubibutse ko muri iki cyumweru dusoza, ari nabwo Butera Knowless uherutse gukora indirimbo yise Ujumbe, yakiriye inkuru nziza y'uko indirimbo ye 'Ko nashize', ari imwe muzatoranijwe ku mugabane wa Afrika mu ndirimbo zifite amashusho meza akoze mu buryo bwa gakondo nyafurika mu bihembo bya WATSUP TV Africa Music Video Awards, ibihembo bitegurirwa mu gihugu cya Ghana. Mu ntangiriro z'uku kwezi ku Ukwakira kandi ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko ku itariki ya 01, uyu muhanzikazi yaboneyeho gusangiza abakunzi be ko atewe ishema no kuba yiteguye kwibaruka imfura ye ubwo yashyiraga ifoto imugaragaza atwite kuri Instagram ye.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'KO NASHIZE' 

Kanda hano urebe amagambo agize indirimbo 'UJUMBE' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwamahoro delphine7 years ago
    bravoooo
  • Kay7 years ago
    Cyakoza ntababeshye uyumunyarwandakazi ni Intwari nukuri. Kuko sindabona umuntu ugira umurava nubwitange nkawe pee!. Nukuri usibye abanyamashyari birwariye bahora barekereje ntawutamufatiraho urugero rukomeye. Kuko niwemuntu nzi wagiye ugerwa amajanja nabanzi benshi ariko burigihe intambwe ye yateraga umunsi kuwundi ikamubera igisubizo gisubiza babandi binjiji kandi yicecekeye uwabandi ntavuge menshii... akabareka mwahora mukaziba. Hahahah. Bute uruwambere ndakurahiye. Kandi congratulations. Uruwo kwigirwaho.
  • Gatera7 years ago
    Yooooo, burya bwose warutwite! Kuki wabihishe nkaho byari bibi koko?
  • Munyampirwa7 years ago
    Nuko nuko Mugore mwiza w'ibikorwa byinshi by'Indashyikirwa ariko witurije , mukomeze muteze imbere urugo rwa nyu !nkunda ukuntu Clément akuba hafi kdi bucece bya Gisirimu!ndabakunda cyane muzahora muri Abambere
  • Cyrille7 years ago
    Umuntu wize finance yandika kuri the role of marketing strategies on performance of music industry in rwanda? ubu ni ubuswa bukabije kabisa! Even na Supervisor wawe muri kimwe umuntu utaragufashije guhindura topic ngo ukore ku byo wize! It's a shame on rwandan education!
  • Mujeri7 years ago
    Hahha. Ariko ibi bitabo byo mu Rwanda!!
  • gmail7 years ago
    yo bari barakariye avance disi
  • K7 years ago
    Kuki Knowles ahora akwepa interview zicyongereza hahahha nzabambarirwa
  • Bugi7 years ago
    Wowe Gatera niwowe nshaka kubwira. Iyuvuzengo kuki yabihishaga ubwo ubawishyize muruhe rwego? Uriki cya hafi cye se kuburyo azakwirirwa akubwira nakari imurori?? Ntimugashyanuke. Ushatse kuvugako noneho nabashyitsi bamusuye azajya ababatangariza?? Niba yarabihishe se ubibonye ute? Umuntu yagize success mubuzima bwe aho kwandika umubwira congratulations uraza nubugambo buraho gusa ngo barabahishe barabahishe?? Nge mbona hari inkorabusa nyinshi nyamara! Rata Bute congs kandi turagukunda none niteka ryose.
  • ddd7 years ago
    nubwo ntagufana ariko uranshimishije kuva nakumenya, gukora ubukwe no kwandika igitabo niba utaradodesheje Imana iguhe umugisha, kuko ako kazi karakomeye kdi gasaba umuhate n'umwanya uhagije cyane. big up
  • shilla butera7 years ago
    ooh wowwwwwwww congz ma kabb I wish u all allllllllllllll da best mama bb lv uuuuuuu
  • Kiki7 years ago
    Umva Sha kukidodesha gusa , uyuyiga ryari? Usibyeko ntamurenganya kudodesha nibisanzwe .
  • Toles7 years ago
    Uyu munyarwandakazi ndamukunda! Clement yarakuntwaye!!!!!!!! Congz gusaaa!!!!
  • 7 years ago
    Hhh
  • Nangishyari 7 years ago
    Dore ikigoryi ngo ngo ni cyrille hahahahaha usibye ubugoryi wanjiji we marketing strategies ucyekako atari ipfundo rya Finance? Biba byabuze aho biteribitabapfu gusa. Esubundi nkawe wanjiji we uriki gituma ureba ibyutaziyobiva niyobijya? Uratekereza ko supervisor wagikosoye na members of panel batazi ibyo bakoraga? Amashyari gusa. Hanyuma wowe ngo Kiki. Yiga ryari se urakeka ko ufite agaciro kinganiki kuburyo ajya kwiga akabanza akakumenyesha? Hohohohohohoho buba bwarabuze ibyo buvuga disi! Umugisha wundi ntiwikanirwa mwankozi zibibi mwe.





Inyarwanda BACKGROUND