RFL
Kigali

Ikiganiro kihariye na Trackslayer wigomwe akazi muri MTN akajya mu byo gutunganyiriza abahanzi indirimbo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2017 10:35
1


Nshuti Peter uzwi cyane nka Trackslayer ni umwe mu basore b'abahanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda. Kuri ubu uyu musore wizihiza imyaka irindwi amaze akora ibijyanye no gutunganya muzika nyarwanda, avuga ko byari bigoye atangira ariko ubua akaba ahagaze neza mu bijyanye no gukora indirimbo z’abahanzi nyarwanda.



Uyu musore aganira na Inyarwanda yatangaje ko yatangiye gukora ibijyanye no gutunganyiriza muzika abahanzi ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye cyane ko yakuze abikunda cyane. Muri iki kiganiro avuga ko agiye kumara imyaka irindwi akora aka kazi ndetse kuri ubu yishimira kuba ari umwe mu ba producer ba muzika igihugu gifite bakora akazi kabo neza.

Trackslayer yatangarije Inyarwanda.com ko yigeze kubona akazi muri MTN Rwanda aho yakoraga muri Call Center banamuhemba neza ariko akaza kwikura ku kazi kugira ngo ashyire imbaraga muri muzika. Trackslayer atangaza ko umuziki wamugiriye akamaro aha akaba agaruka ku kuba waratumye abasha guhura n'abantu b’ingeri zose kimwe n'uko nanone asanga hari n’inyungu zinyuranye yakuye muri muzika zirimo kwitunga no kuba abasha kugira abo afasha mu buryo bw’amikoro.

trackslayerNshuti Trackslayer 

Nshuti Peter uzwi nka Trackslayer kuri ubu ni umusore utunganya imiziki muri Touch Records, akaba yaramamaye mu gukorera indirimbo abaraperi banyuranye cyane ko ubu ari we ukorera abaraperi bakomeye mu Rwanda nka Bull Dogg, P Fla, Fireman, Riderman n'abandi benshi. 

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA TRACKSLAYER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DEN6 years ago
    uyumutipe numuhanga kabisa





Inyarwanda BACKGROUND