RFL
Kigali

Igitaramo cy'umudozi Latifa n'abahanzi Washington, Knowless, Chouchou cyaranzwe n'ubwitabire buke ariko abahageze barizihirwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:11/10/2014 16:09
5


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/10/2014, i Kigali muri Classic hotel iherereye Kicukiro hari hategerejwe igitaramo cyagombaga guhuriza hamwe umunyamideli akanaba umudozi wabigize umwuga Latif Madoyi ukomoga i Bugande hamwe n’abahanzi barimo producer Washington, Knowless na Francois Chouchou Mihigo.



Nk’uko byari biteganyijwe, iki gitaramo cyabaye ariko gitangira gitinze cyane ndetse kitabirwa n’umubare muto cyane, n’ubwo abari bagiteguye bageza aho bakabona ko nta bantu bari bubone maze bagakuraho amafaranga yo kwinjira ibihumbi 10 na 5000 by’amafaranga y’u Rwanda bari bateganyije bakabigira ubuntu.

skdl

Umudozi Latifa Madoi ni umwe mu bari bahanzwe amaso cyane muri iri joro

Nyuma yo kugera ahagana saa yine n’igice bagitegereje abantu ariko amaso agahera mu kirere nibwo bigiriye inama yo gukuraho amafaranga yo kwinjira bari bateganyije ndetse batangira kureshya abantu bari basohokeye muri iyi hotel babasaba kwinjira muri salle yagombaga kuberamo iki gitaramo kugirango aba bahanzi byibuze babone umubare muke w’abantu bataramira.

anitha

Mc Tino na Anitha bayoboye ibirori neza batuma bake bari bahageze bizihirwa cyane

N’ubwo abantu bakomeje kuba bake ndetse kugera saa tanu zijoro bikaba byagaragara ko iki gitaramo gishobora kutaba. Nyuma ya saa tanu abantu bake bake, buhoro buhoro bagiye binjira ku buryo byibuze abagera kuri 40 binjiye maze umuhanzi Francois Chouchou Mihigo wari watangiye kuririmba aririmbira abantu batageze 10 atangira kugira morale ari nabwo nyuma ye abashyushyabirori Mc Tino na mugenzi we Anitha bagiye imbere y’abantu babaha ikaze babifuriza kugubwa neza aho hakaba hari ahagana saa sita z’ijoro.

bansh

Christian uherutse kwegukana irushanwa rya PRIMUSIC i Burundi hamwe na muvandimwe we ukora hip hop nabo bagaragaye muri iki gitaramo

Gusa uko igitaramo cyagendaga gikura ari nako abahanzi batandukanye basimburanwa ku rubyiniro niko abari bitabiriye nabo bagaragazaga ubushyehe no kwizihirwe ku rwego rwo hejuru ku buryo n’ubwo wari umubare muke abafana bagiranye ibihe byiza n’abahanzi nka Knowless, Chouchou Mihigo, Christian wari waje aturutse i Burundi uyu akaba ari nawe uheruka kwegukana irushanwa rya PRIMUSIC muri iki gihugu wari waje aherekejwe na mukuru we nawe ukora injyana ya hip hop, Washington, by’umwihariko umudozi Latifa Madoyi wari utegerejwe cyane n’abantu akaba yemeje benshi mu buhanga bwe bwo kudoda amako atandukanye y’imyambaro mu gihe gito cyane gishoboka nk’uko yabigaragaje

Reba uko byari byifashe muri iki gitaramo

ajsks

Knowless abifashijwemo na producer Clement wamucurangiraga piano, yaririmbiye abantu mu ijwi rye ry'umwimerere

ams

anms

Uyu mu mama usanzwe ukunda Knowless cyane yagiye imbere bafatanya kuririmba indirimbo 'Wari urihe'

as

Aba basore babiri b'i Nyamirambo nabo bataramiye abantu mu njyana yabo ya Dancehall

asl

Chouchou mu njyana ze nziza, ari nako anyuzamo agasubiramo iz'abandi, abivanga no gukirigita imirya ya gitari mu buryo bukomeye nawe yasusurukije bake bari bitabiriye iki gitaramo baranyurwa

dmd

Abari bitabiriye iki gitaramo bari bake. Uru ni uruhande rumwe

mas

Assia, umunyarwandakazi usanzwe utuyr mu bubiligi ari nawe wari wateguye iki gitaramo yavuze ko n'ubwo kititabiriwe cyane yishimiye uburyo bake bahageze bizihiwe

ams

Christian(PRIMUSIC)na bandi bari bitabiriye

naks

Imashini ya Latifa Madoi yari iri tayari

latifa

Amaze gupima abakobwa bagera kuri bane yari yatoranije, yatangiye akazi

jhb

aks

kla

Latifa Madoi yatangaje benshi, mu minota mike cyane yadoze imyambaro y'abakobwa bane mu moko atandukanye kandi baraberwa

masldl

nams

Uyu mwambaro wadozwe mu minota itageze kuri ine

latifa

Uyu nawe yadodewe na Latifa ako kanya

maks

asm

Nyuma yo kwitegereza imiterere ya ANITHA, uyu mugabo w'umugande nawe yamuhitiyemo kumudodera agakanzu gateye gutya

amsl

Ubuhanga bwa Latifa Madoi bwatangaje buri wese. We ati " Babyita Fashion in action"

Reba uburyo Latifa Madoi yabyitwayemo


aks

Washington ageze ku rubyiniro...yaje avuga ati " Allioni ntabwo ari umugore wanjye, abakobwa bose muri hano mwemerewe kungegera tukabyinana muri abanjye!"

ams

ansd

Washington abyinana n'umukunzi we

Reba Washington ku rubyiniro uburyo yataramiye abantu

Amafoto&Video/Jean Chris Kitoko & Apotre Charles

Nizeyimana Selemani







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alika9 years ago
    none uwo mugore w ko bamuhishe?
  • alika9 years ago
    none uwo mugore w ko bamuhishe?
  • momo9 years ago
    knowless live wapi nukucyatsa
  • momo9 years ago
    knowless live wapi nukucyatsa
  • pucu9 years ago
    knowless live yarakunaniye uge wikoreshereza play back





Inyarwanda BACKGROUND