RFL
Kigali

Alyn Sano mu masaha macye arakora igitaramo yatumiyemo abahanzi b'ibyamamare mu muziki w'umwimerere

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/06/2018 11:12
1


Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo umuhanzikazi Aline Sano akora igitaramo cy'umwimerere yise ‘Alyn Sano Live Concert’. Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi b'ibyamamare bazobereye umuziki w'umwimerere.



Sano Shengero Aline wamamaye nka Alyn Sano mu muziki nyarwanda, aririmba injyana zitandukanye zirimo Jazz, Blues, Soul na Pop. Iki gitaramo Alyn Sano agiye gukora, yagiteguye afatanyije na Positive Production. Ni igitaramo kiri bubere ku Kimihurura muri Salle y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA Auditorium (Rwanda Revenue Authority Auditorium). Kugeza ubu ibintu byose biri muri gahunda, igisigaye ni amasaha y'igitaramo nk'uko Alyn Sano abitangaza.

Sano

Ni igitaramo ateguye nyuma yo gusoza kaminuza

Iki gitaramo kiratangira Saa mbiri z'ijoro ariko kuva Saa kumi n'ebyiri imiryango iraba ifunguye nk’uko uyu muhanzikazi yabitangarije Inyarwanda.com Muri iki gitaramo, Alyn Sano araba ari kumwe n'abahanzi bazobereye umuziki wa Live barimo; Irakoze Hope, Mani Martin, Micheal Kitanda na Tonny Trumpet wo muri Uganda. Ku muryango aho igitaramo kiri bubere, amatike araba agurishwa muri ubu buryo; 2000 Frw ku banyeshuri, 5000 Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro (VIP).

Alyn Sano

Alyn Sano yiteguye gucuranga umuziki w'umwimerere

Alyn Sano ateguye iki gitaramo nyuma yo gusoza amashuri ye ya Kaminuza. Akirangira kaminuza yatangarije Inyarwanda.com ko agiye kwita cyane ku muziki we nta kindi kimugora. Kuri ubu yateguye igitaramo cy'umwimerere kigaragaza ko ibyo yatangaje icyo gihe ari ukuri. Uyu muhanzikazi yatangarije Inyarwanda.com ko agiye gukora umuziki nk'umwuga nyuma y'aho arangirije kaminuza.

Alyn Sano

Igitaramo cya Alyn Sano kiriba ku mugoroba w'iki cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Ndahabaye kbs kuko nkunda ijwi rye.





Inyarwanda BACKGROUND