RFL
Kigali

IGITANGAZA MU BUBILIGI: Bwa mbere Bruce Melody agiye gutaramira i Bulayi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 15:17
0


Bruce Melody cyangwa se Itahiwacu Bruce nk’amazina ye bwite ni umusore umaze igihe muri muzika, ni umuhanzi umaze imyaka itari mike benshi babona ubuhanga afite gusa ni nako yagendaga akura umunsi ku wundi. Kuri ubu ingufu uyu musore yashyize muri muzika zitangiye kubyara umusaruro.



Uyu muhanzi wamamaye ku kazina abafana bamuhaye k'IGITANGAZA, bwa mbere mu mateka ye agiye gukorara igitaramo ku mugabane w’Ubulayi aho afite igitaramo azakorera mu Bubiligi tariki 2 Ukuboza 2017, uyu muhanzi akabaza ataramira abanyarwanda  ndetse n'abandi bakunzi ba muzika baba mu gihugu cy’Ububiligi mu gitaramo cyizabera i Bruxelles.

BRUCE

Bruce Melody agiye kwerekeza mu gitaramo azakorera mu Bubiligi

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari ama euro 20 ku muntu uzagura itike mbere ndetse na 15 ku muntu uzayigura kuri uwo munsi. Bruce Melody ni umwe mu basore bahiriwe n’umwaka wa 2017 cyane ko yakozemo indirimbo igakundwa bikomeye, indirimbo yise ‘Ikinya’. Usibye iyi ndirimbo ariko uyu musore yagize amahirwe yo kwitabira Coke Studio umusaruro uva mu ngufu uyu muhanzi yashyize mu kazi ke muri uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND