RFL
Kigali

Igisubizo cya Tom Close ku munyamakuru wamubajije niba nk'umubyeyi yakwemerera abana be kwinjira mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2018 9:43
0


Muri iyi myaka abahanzi ba hano mu Rwanda iyo muganiriye bakubwira ko bagiye bahura n'ingorane zinyuranye zirimo kuba abanyarwanda bafataga abahanzi nka ba sagihobe ariko by'umwihariko bikaba n'ingume kugira ngo ababyeyi babo bumve ko kuba umuhanzi ari akazi nk'akandi.



Mu minsi ishize ubwo Tom Close n'umufasha we bizizihizaga isabukuru y'imyaka 5 babana umunyamakuru yabajije uyu muhanzi niba we nk'umubyeyi yakwemerera umwana we kwinjira mu buhanzi cyane bwa muzika aramutse agaragaje ubushake. Asubiza iki kibazo Tom Close yatangaje ko ntakabuza rwose umwana we wamwereka ubushake bwo kwinjira mu muziki yamushyigikira cyane. Tom Close ufite abana babiri aganira na Inyarwanda yagize ati:

Nk'umubyeyi rero abana banjye baramutse bashatse kuba abahanzi nabemerera kuko maze kubona ko iyo umubyeyi ashyigikiye umwana mu kintu icyo arico cyose  agikora neza cyane kandi mu buryo butandukanye nubwabandi, si muri muzika no mu bindi, tuzi ingero z'ababyeyi bagiye bashyigikira abana babo bakavamo abakinnyi b'umupira bakomeye, bakaba abahanzi bakomeyeabakinnyi ba filime bakomeye, sindi bugende ntanga ingero  ariko nzi neza ko ndamutse mbashyigikiye nkababa hafi mucyo bakenera gukora cyose nizeye ko bagikora neza kandi bakagera ku ntego zabo.

Tom Close

Tom Close umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda

Uyu muhanzi ubusanzwe w'icyamamare hano mu Rwanda yakoje agira ati " Ariko nko mu muziki noneho by'umwihariko nkumuziki ni ikintu mbona gifite imbaraga ku buryo babikoze neza nanjye nkabashyigikira ni ikintu nizeye neza ko cyabagirira akamaro rero nabashyigikira cyane rwose."

Tom Close kuri ubu ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakora muzika uyu akaba ariwe wegukanye gihembo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro yayo ya mbere uyu akaba afite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane na benshi mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda. kuri ubu Tom Close yabwiye Inyarwanda.com ko afite ibikorwa byinshi ari gukora  kandi yizeye ko bizashimisha abakunzi be by'umwihariko n'abakunzi ba muzika muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND