RFL
Kigali

Igihe kimwe bazamenya ko kunyanganya atari byiza – Uncle Austin witegura gusohora indirimbo ikurugutura yise Bihemu

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2015 12:36
11


Hashize iminsi humvikana umwuka utari mwiza hagati ya Uncle Austin, Clement na Dj Zizou. Uncle Austin akaba ashinja Dj Zizou na Clement ubuhemu bwatumye indirimbo yari gukorana na Roberto na Knowless ayihezwamo ikaba iya Knowless na Roberto bonyine.



Ubundi Te amo ni indirimbo yasohotse muri iki cyumweru gishize, yumvikanamo ijwi rya Knowless n’umuhanzi Roberto wo muri Zambia wamenyekanye mu ndirimbo Amarulah, bakaba barayikoreye muri Kina music mu mezi ashize ubwo uyu muhanzi yari yitabiriye igitaramo i Kigali cya Comedy cyari cyateguwe na Arthur Nkusi.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Te Amo'

Gusa mbere gato y’uko iyi ndirimbo isohoka nibwo hatangiye kumvikana guterana amagambo, aho Uncle Austin yagaragazaga ko atishimiye kuba yarashyizwe ku ruhande muri iyi ndirimbo, agashinja by’umwihariko Dj Zizou na producer Clement kumunyanganya ibyari ibye na Roberto bikegurirwa Knowless bigahinduka ibya Knowless na Roberto, ibintu yavugaga ko byamushenguye umutima kuko ari we wabahuje kandi akaba yarabitanzeho amafaranga.

Kanda hano usome uko iki kibazo giteye

Knowless

Uncle Austin yatangiye kuzamura ikibazo ubwo yabonaga ifoto yamamaza iyi ndirimbo

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse, Uncle Austin uvuga ko yashenguwe umutima n’ibi, nawe akaba yitegura guhita asohora indirimbo yise Bihemu ikubiyemo ahanini ubutumwa bukurugutura uru ruhande afata nk’urwamuhemukiye nk’uko yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro Samedi détente cya Radio Rwanda.

Uncle Austin

Abajijwe uko yakiriye kuba iyi ndirimbo Te amo yageze hanze, Uncle Austin yagize ati “ Ubundi kuba bihemu, kugambana ntibibagira abere kandi ntibibabuza kuyisohora kuko n’ubundi iyo gahunda bari bayifite, bumvaga bafite ubushobozi bwo kuyisohora. Nta kibazo nibayisohore.”

Muri iki kiganiro uyu musore yahise yerura ashimangira ko indirimbo Bihemu ateganya gusohora yayikoze ashaka gukebura abamaze iminsi bamuhemukira barimo by’umwihariko uru ruhande rwa Kina Music. Ati “ Umujura agira iminsi 40, isi yose yamaze kumenya ko bagambanye, banyanganyije, wenda n’ibindi nibiza bazamenya ko kunyanganya atari byiza. Indirimbo Bihemu nayituye buri muntu wese ufite uwamuhemukiye.”

Uncle Austin

Uncle Austin avuga ko yashenguwe nibyo yakorewe

Uncle Austin akomeza avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Bihemu' yarangiye ndetse yashakaga kuyisohora muri iyi weekend ariko nyuma aza gusanga byaba byiza abanje kurindira gato abantu bakabanza bakumva iyi ndirimbo y’indi ya Knowless na Roberto. Ati “ Nashakaga kuyisohora uyu munsi ariko nzayisohora mu cyumweru gitaha. Abantu nibabanze bumve iyo bibye, bumve n’andi makuru ndibutangaze, hanyuma mbone gusohora iyanjye.”

Roberto

Gusa nanone ibi byatera kwibaza koko mu minsi ishize Roberto ubwe aherutse kugaragariza abakunzi be ko yishimiye gukorana indirimbo n'umuhanzikazi Knowless wo mu Rwanda, akaba ntaho yigeze agaragaza Uncle Austin, ariko ibi nanone bigatera urujijo kuko mu kiganiro mu cyumweru gishize yagiranye na Ten Tonight uyu musore ukomoka muri Zambia yabatangarije ko Uncle Austin nawe yagakwiye kuba yarari muri iyi ndirimbo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irl'8 years ago
    Hhahahhh mbega gutereta wee... sinarinzi ko clement yikomeyeho kugeza kuri ururwego! Ntakintu kivuna nko kubaza umuntu udasubiza (witwa Saf )
  • idrissa8 years ago
    share ibisuma byabaye byishi ewana austin baramuriye bamumira badahekenye ewana bazabyiyumvire ibyo biririmbo byabo
  • RICH-B8 years ago
    pore austin we! ariko bihemu ntizaze ibifura!
  • Kana8 years ago
    Knowles uzamenya kuririmba live iyi indirimbo????
  • nziza Patrick8 years ago
    usibye niyi ndirimbo nta hit ifite nkaha muri Zambia ntaradiyo nimwe yayicuranga.
  • kiki8 years ago
    @ idrissa wowe uzareke kuyumva!!! Abandi bazayumva kuko ni nziza naho uwo mu escro wumugande usaziye mumuziki kumenyekana byaranze yashakira ahandi nko mibuhinzi bw,amagweja!!
  • kiki8 years ago
    @ idrissa wowe uzareke kuyumva!!! Abandi bazayumva kuko ni nziza naho uwo mu escro wumugande usaziye mumuziki kumenyekana byaranze yashakira ahandi nko mibuhinzi bw,amagweja!!
  • Lily8 years ago
    Hahahhhhh ! ariko abantu baba bashaka guhora kuri hit bonyine rwose. Uncle austin niyihangane ntakundi. baba bashaka kuvugwa burigihe ngo berekaneko aribo bakora cne gusa ndabona barabigezeho da nubwo barikunyura munzira zubuhemu. Austin we ihangane baravugango uwariye niwe urya !!
  • mimi8 years ago
    Austin si uko bashaka hit, wowe uzakore indirimbo zawe zikundwe ntakindi naho kuvuuga ngo uzasohora indirimbo nidakundwa uzaba ukoze ubusa
  • Aimee8 years ago
    hahahahahah, austin rwose suko babigenza. ubundi urakora ibikorwa bikivugira. jye ntabujura mbona nkurikije ibyo numvishe byose. ahubwo austin yaramaze keibagirana mumuziki .none arigushaka ko yogera kuvugwa. gusa sibyiza nagato rwose austin wee sibyo. najye iyo post ya roberto ndayizi.niba se austin arimo ko ntawe yavuzemo?? nomuri intro yindirimbo. ko roberto atavuze austin. ?, ese ko roberto akiva murwanda.byavuzwe ko bakoranye indirimbo na knowless. kontaho bavuze ko na austin arimo?? indirimbo igiye hanze nibwo abyumvise se??. hahahag yewe narekere rwosee. naho ubundi TE AMO ninziza peeee iraryoshyeee kbsan . much respect kuri knowless,roberto na ,clement .badukoreye akantu kezaaa coup de chapeau. na zizoy numuntu wumusaza kbsan. .te amo te amo te amooo. nyituye abakunzi bumuziki nyarwanda boseeee
  • ange8 years ago
    njye ndabona mwese muri bamwe,indirimbo c





Inyarwanda BACKGROUND