Hashize iminsi humvikana umwuka utari mwiza hagati ya Uncle Austin, Clement na Dj Zizou. Uncle Austin akaba ashinja Dj Zizou na Clement ubuhemu bwatumye indirimbo yari gukorana na Roberto na Knowless ayihezwamo ikaba iya Knowless na Roberto bonyine.
Ubundi Te amo ni indirimbo yasohotse muri iki cyumweru gishize, yumvikanamo ijwi rya Knowless n’umuhanzi Roberto wo muri Zambia wamenyekanye mu ndirimbo Amarulah, bakaba barayikoreye muri Kina music mu mezi ashize ubwo uyu muhanzi yari yitabiriye igitaramo i Kigali cya Comedy cyari cyateguwe na Arthur Nkusi.
Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Te Amo'
Gusa mbere gato y’uko iyi ndirimbo isohoka nibwo hatangiye kumvikana guterana amagambo, aho Uncle Austin yagaragazaga ko atishimiye kuba yarashyizwe ku ruhande muri iyi ndirimbo, agashinja by’umwihariko Dj Zizou na producer Clement kumunyanganya ibyari ibye na Roberto bikegurirwa Knowless bigahinduka ibya Knowless na Roberto, ibintu yavugaga ko byamushenguye umutima kuko ari we wabahuje kandi akaba yarabitanzeho amafaranga.
Kanda hano usome uko iki kibazo giteye
Uncle Austin yatangiye kuzamura ikibazo ubwo yabonaga ifoto yamamaza iyi ndirimbo
Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse, Uncle Austin uvuga ko yashenguwe umutima n’ibi, nawe akaba yitegura guhita asohora indirimbo yise Bihemu ikubiyemo ahanini ubutumwa bukurugutura uru ruhande afata nk’urwamuhemukiye nk’uko yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro Samedi détente cya Radio Rwanda.
Abajijwe uko yakiriye kuba iyi ndirimbo Te amo yageze hanze, Uncle Austin yagize ati “ Ubundi kuba bihemu, kugambana ntibibagira abere kandi ntibibabuza kuyisohora kuko n’ubundi iyo gahunda bari bayifite, bumvaga bafite ubushobozi bwo kuyisohora. Nta kibazo nibayisohore.”
Muri iki kiganiro uyu musore yahise yerura ashimangira ko indirimbo Bihemu ateganya gusohora yayikoze ashaka gukebura abamaze iminsi bamuhemukira barimo by’umwihariko uru ruhande rwa Kina Music. Ati “ Umujura agira iminsi 40, isi yose yamaze kumenya ko bagambanye, banyanganyije, wenda n’ibindi nibiza bazamenya ko kunyanganya atari byiza. Indirimbo Bihemu nayituye buri muntu wese ufite uwamuhemukiye.”
Uncle Austin avuga ko yashenguwe nibyo yakorewe
Uncle Austin akomeza avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Bihemu' yarangiye ndetse yashakaga kuyisohora muri iyi weekend ariko nyuma aza gusanga byaba byiza abanje kurindira gato abantu bakabanza bakumva iyi ndirimbo y’indi ya Knowless na Roberto. Ati “ Nashakaga kuyisohora uyu munsi ariko nzayisohora mu cyumweru gitaha. Abantu nibabanze bumve iyo bibye, bumve n’andi makuru ndibutangaze, hanyuma mbone gusohora iyanjye.”
Gusa nanone ibi byatera kwibaza koko mu minsi ishize Roberto ubwe aherutse kugaragariza abakunzi be ko yishimiye gukorana indirimbo n'umuhanzikazi Knowless wo mu Rwanda, akaba ntaho yigeze agaragaza Uncle Austin, ariko ibi nanone bigatera urujijo kuko mu kiganiro mu cyumweru gishize yagiranye na Ten Tonight uyu musore ukomoka muri Zambia yabatangarije ko Uncle Austin nawe yagakwiye kuba yarari muri iyi ndirimbo.
TANGA IGITECYEREZO