RFL
Kigali

Ibyo ushobora kuba utari uzi ku musore umaze iminsi ufatanya na Riderman mu bitaramo bya Airtel Muzika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/10/2017 12:21
0


Ku bakurikiranye ibitaramo bya Airtel Muzika, Riderman yagaragaye ku rubyiniro afite umusore w’igara rito umufasha gususurutsa abakunzi b’umuziki. Uyu musore ntamenyerewe mu ruhando rwa muzika, niyo mpamvu twashatse kumenya uwo ari we n’imikoranire ye na Riderman.



Uyu musore yitwa Munyurangabo Steven ariko ay’ubuhanzi akoresha ni Siti True Karigombe akaba ari umwe mu baraperi 2 gusa barangije mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo. Yadutangarije ko yatangiye gukorana na Riderman mu 2015 mu kwezi kwa 7 muri Kigali Up Festival bongera gukorana mu 2017 mu kwezi kwa 2 muri Tera Story na Airtel i Huye na Rubavu. Kuri ubu nabwo bari gukorana muri Airtel Muzika aho bamaze gukorana i Nyamasheke na Huye ndetse bakazakorana n’i Rubavu ku itariki 21/10/2017. Siti True Karigomba avuga ko akorana na Riderman baririmba mu buryo bwa live ndetse aho bakoranye hose bakaba bari kumwe na Sebeya Band nayo igizwe n’abarangije ku Nyundo.

Siti True na Riderman imbere y'abafana i Nyamasheke

Avuga ko mu gihe amaze akorana na Riderman bakorana neza ndetse ngo bagirana ibiganiro bagategura bitewe n’icyo bagiye gukora. N’ubwo akorana na Sebeya Band cyane, Siti True ngo ntayibarizwamo ariko iyo bacyeneye umuraperi baramwiyambaza cyangwa nawe akabasaba akazi bitewe n’umuraperi bazakorana nawe mu kazi runaka.

Ese yaba ateganya kugumana na Riderman nk’umufasha ku rubyiniro?

Tumubajije iki kibazo Siti True yagize ati “Oya ibyo ntiturabiganiraho ariko kuko dukorana neza bitanga icyizere.” Siti True Karigombe yaduciriye mu mavu n’amavuko ye nk’umuhanzi nyarwanda. Yagize ati “Ndi umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop yiganjemo gakondo nyarwanda y’ibyivugo. Natangiye kuririmba nkiri muto mbyina no mu matorero gakondo nyarwanda. Nagiye muri Studio bwa mbere muri 2011 muri F2K, 2014 nibwo natsinze amarushanwa ya WDA yo kujya kwiga mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo, ndi umwe mu baraperi 2 basoje muri 2016. Ku Nyundo nizeyo kurapa no kwikiriza abandi baraperi, kuvuza ingoma na production.”

Siti True i Huye na Riderman

Hip Hop ya Siti True ifite umwihariko cyane kuko iyo wumvise indirimbo ze wumvamo ibyivugo byinshi ariko bikoze mu ngoma za kizungu, indirimbo ye kugeza ubu yasohoye ni iyitwa “Never Give Up”. Yatubwiye ko Riderman ari umuraperi mwiza akunda kandi yubaha ku buryo yifuza gukorana nawe n’ubwo batari babiganiraho. Ateganya ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nyinshi yagiye yandika zikiri mu makaye n’izikiri muri studio.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND