RFL
Kigali

Ibyamamare mpuzamahanga bisaga 150 bizitabira umuhango wo gushyingura Papa Wemba

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/04/2016 10:50
0


Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wamamaye ku mazina ya Papa Wemba nk’umuhanzi ufatwa nk’umubyeyi w’injyana ya Soukous yamamaye nka Rumba, yitabye Imana ku cyumweru tariki 24 Mata ubwo yagwaga ku rubyiniro mu iserukiramuco rya FEMUA mu gihugu cya Cote D’ivoire.



Kuri uyu wa 4 nibwo umurambo wa Papa Wemba uragezwa mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo uvanywe muri Cote D’ivoire aho wari ukiri kugeza ubu.

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nicyo cyohereje indege yo kuzana umurambo, wa Papa Wemba uva muri Cote D’Ivoire, iyi ndege ikaba izamo abasaga 50 bazaba bawuherekeje harimo umupfakazi asize Marie Rose uzwi ku mazina ya Maman Amazone, abo mu muryango we ndetse n’abari bagize itsinda rye. Salif Traore wateguye iri serukiramuco yabwiye AFP ko igihugu cyohereje iyi ndege nk’ikimenyetso cy’agaciro ahabwa nk’umuntu wateje imbere umuziki ndetse n’imyidagaduro muri rusange mu gihugu cya Congo.

This is the emotional moment Maria Rosa saw the lifeless body of her hubby at the morgue.

Maman Amazone, umupfakazi Papa Wemba asize yashenguwe n'agahinda agikubita amaso umurambo w'umugabo we

Ntiharatangazwa umunsi Wemba azashyingurirwaho, gusa hakaba hari gutegurwa umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, ubwo abatuye Kinshasa bazahabwa amahirwe yo kumubona bwa nyuma kuri uyu wa 5.

Continental Radio Station ivuga ko kugeza ubu ibyamamare bisaga 150 byaba ibyo muri Afurika no hirya no hino ku isi bizitabira umuhango wo guherekeza bwa nyuma Jules Shungu witabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 3, abanyekongo batuye mu gihugu cya Cote D'ivoire bakoze ikiriyo cya Papa Wemba, nk'uko Radio Okapi ibivuga bakaba bahuriye imbere ya Ambasade ya Congo muri Abidjan mu gikorwa cyari cyanitabiriwe na Ambasaderi wa Congo muri iki gihugu, abagize itsinda rya Viva la Musica, abagize itsinda rya Magic System, umupfakazi Papa Wemba asize, n'abandi banyekongo benshi.

Abanyekonyekongo bakoze ikiriyo cya Papa wemba muri Cote D'ivoire

Ambasaderi wa Kongo muri Cote D'ivoire mu kiriyo cya Papa Wemba

Abagize itsinda rya Viva la Musica mu kiriyo cya nyakwigendera Papa Wemba

Abagize itsinda rya Magic System mu kiriyo cya Papa Wemba

Maman Amazone yashegeshwe bikomeye n'urupfu rw'umugabo we

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND